Akarere ka Nyagatare gaherereye mu Ntara y’Iburasirazuba kabaye aka mbere mu turere 30 mu kugaragaza imishinga iteza imbere abaturage itari ubuhinzi.
Akarere ka Nyagatere katsinze utundi turere 10 twari dufite imishinga ya mbere mu mishinga 30 yari yakiriwe n’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Ralga).
Utwo turere ni Rusizi, Kirehe, Ruhango, Huye, Nyarugenge, Nyamagabe, Kamonyi, Burera, Gakenke na Nyagatare.
Nyagatare yahize utundi yatanze umushinga wo kubaka uruganda rukora amakaro (EAGI) ari nayo yatsinze ku manota 90; ihembwa miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.
Gakenke yabaye iya Kabiri yatanze umushinga wo kubaka uruganda rutunganya ikawa yahembwe miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Akarere ka Kamonyi kabaye aka gatatu, kubatse uruganda rutunganya umuceri, bahawe miliyoni eshanu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yashimye ubushake Uturere tumaze kugira ati “Buri muyobozi aharanire gutekereza icyateza imbere buri Munyarwanda.”
Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko icyerekezo cy’Abanyarwanda ari uko bakwikorera Leta igatanga ubufasha bwayo aho byanze. Avuga ko Uturere ubwatwo twatangira kuzajya dufatanya agakize kagaha inkunga agakennye.



















TANGA IGITEKEREZO