Yabibwiye IGIHE kuri uyu wa 23 Mata 2026.
Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko buri gufatanya n’inzego z’umutekano mu gushakisha umugabo uherutse kugurisha abaturage inyama z’inka yasaze, bigatuma abagera kuri 17 bajyanwa mu bitaro.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kamati mu Kagari ka Kamati mu Murenge wa Karangazi wo mu Karere ka Nyagatare.
Tariki ya 10 Mata ni bwo muri uyu mudugudu hagaragaye inka bikekwa ko yasaze bituma ihabwa imiti irapfa bajya kuyitaba, nyuma y’iminsi mike ngo umuturage umwe yarayitaburuye acuruza za nyama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karangazi, Bagabo Anthony, yabwiye IGIHE ko iyo nka yari yafashwe n’ibisazi bayitera imiti irapfa barangije barayitaba. Uwo mugabo ngo yaje kuyitaburura atangira kugurisha inyama zayo mu baturage.
Gitifu Bagabo yakomeje avuga ko abaturage 17 ari bo bariye kuri izo nyama bituma bajyanwa kwa muganga ariko kugeza uyu munsi ngo nta n’umwe ukiri kwa muganga kuko bose bamaze gutaha.
Ati “Ubu rero uwo mugabo turacyamukurikirana ntabwo turamubona ariko inzego z’ubugenzacyaha ziri kumushakisha kugira ngo akurikiranwe. Abaturage bakwiriye kwirinda kujya barya inyama zose batazi aho zavuye, inyama zose zigomba kuba zaciwe ku ibagiro rya Nyagatare kuko ni ibagiro ryiza kandi ryemewe.’’
Dr. Ndayisenga Fabrice yavuze ko uko ibisazi bifata abantu ari na ko bifata amatungo ku buryo inka na yo bishobora kuyifata.
Ati “Ibimenyetso by’imbwa yasaze iyo irumye umuntu cyangwa inka, na yo birayifata. Icyo gihe igira ibimenyetso byo gushaka kurumana kuko virusi iba yageze mu mutwe noneho bya bimenyetso by’imbwa yasaze bikimukira no mu nka.’’
Dr Ndayisenga yavuze ko imbwa yasaze iyo irumye umuntu cyangwa irindi tungo na ryo rihita rifata bya bisazi byayo, asaba abantu kuzikingiza no kuzimenyekanisha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!