Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugore yatawe muri yombi nyuma y’uko Polisi yari imaze gufata abasore basanzwe bakorana n’uyu mugore bafite amashashi binjije mu buryo bwa magendu, ndetse ntibanahakane iby’uko basanzwe bayinjiza mu gihugu bayakuye muri Uganda.
Ubwo uyu mugore yafatirwaga mu rugo rwe, bamusanganye ikiyobyabwenge cya kanyanga ndetse ashaka no gutanga ruswa ngo akingirwe ikibaba.
Ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda. Ni ko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashi ibihumbi 160.”
“Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga, ari na bwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 100 Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”
SP Twizeyimana yongeyeho ko uyu mugore yabwiye Polisi ko aya mashashi akimara kuyakira yahitaga ajya kuyacururiza mu Karere ka Kirehe. Kuri ubu, uko ari batatu bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo dosiye y’ibyaha baregwa ikurikiranwe.
Yaboneyeho gushimira ubufatanye bw’abaturage bagira ubutwari bwo gutangira amakuru ku gihe ngo abakora ibyaha nk’ibi bashyikirizwe inzego zibishinzwe bahanwe, banakomeza kuba ijisho rya bagenzi babo.
Yibukije kandi abakomeza kwishora mu bucuruzi bwa magendu n’abacururiza ibitemewe mu Gihugu, gucika kuri uwo muco kuko amayeri n’inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.
Yafatiwe mu cyuho agerageza guha abapolisi ruswa y'arenga ibihumbi 100Frw. https://t.co/5aKsRVPF7H
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) September 6, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!