Ni mu gihe muri uyu murenge hakigaragara Abagabo n’Abagore bata ingo zabo bakajya kwishakira abandi bafasha mu gihugu cya Uganda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matimba, Mwumvaneza Emmanuel, aganira na RBA yavuze ko iki kibazo gihari koko ahanini kikaba giterwa n’urujya n’uruza rw’abantu bakunze kugaragara hafi y’umupaka baturutse hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati "Dufite urutonde rw’abagabo bagiye bata abagore ariko sibo gusa n’abagore nuko, ndabakangurira ko baza tukabasezeranya imbere y’amategeko kandi buri wese akamenya inshingano ze, cyane ko ari bo Umuryango Nyarwanda ukomokaho.“
Abaturage bo mu tugari twa Kagitumba na Cyembogo ho mu Murenge wa Matimba bavuga ko iyo abashakanye bagiranye ibibazo n’iyo byaba bidakomeye umwe muri bo ahita abikemuza kujya kwishakira undi mu gihugu cy’abaturanyi.
Bati ”Birakomeye cyane, usanga nk’umugabo afite umugore n’abana batanu bagirana akabazo gato agahita agenda akishakira undi mugore”.
Aba baturage bongeyeho ko babona biterwa n’irari n’agahararo byose bihuriza ku ngaruka usanga atari nke ziza ziherekeje iki kibazo zirimo kwiyandarika kw’abagore kugira ngo barebe ko babona amaramuko, abana bacikiriza ishuri, inzara mu ngo n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO