00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyabihu: Bane bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 17 May 2026 saa 07:42
Yasuwe :

Abagabo bane bo mu Karere ka Nyabihu bafunzwe bakekwaho gutema inka ebyiri z’umuturage, nyuma y’umunsi umwe bamwigambyeho mu kabari ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 2 Frw.

Ibi byabaye mu ijoro rishyira ku wa Gatandatu, mu Murenge wa Kabatwa, Akagari ka Rugarama ho mu Mudugudu wa Karambi.

Amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki 16 Gicurasi 2026, ubwo nyiri izi nka, Turatsinze Jean de Dieu, yari agiye kuziha ubwatsi asanga imwe yapfuye indi iri gusamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa, Musirikare Albert yabwiye IGIHE ko “Bazitemye ejo hashize mu ijoro, nyirazo agiye kuzisura mu gitondo asanga imwe yapfuye indi iri gusamba, nibwo yahamagaye ubuyobozi tujyayo, dutangira gushakisha duhereye ku bafitanye ikibazo ndetse hafatwa bane baherukaga kumwigambaho ko bazamuhombya ibintu bifite agaciro katari munsi ya miliyoni 2 Frw, iperereza riracyakomeje.”

Amakuru IGIHE yamenye ni uko abafashwe bavugaga ko nyir’inka yigeze kubibira ibirayi, mu gihe gishize. Umukuru muri bo afite imyaka 44, umuto akaba afite imyaka 18.

Gitifu Musirikare yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho kugira umuco wo gutabarana, abafitanye ibibazo bakagera ubuyobozi bukabafasha kubikemura.

Yakomeje abashima kuko bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 3 Frw kugira ngo mugenzi wabo watemewe inka akomeze gutunga.

Abafashwe kuri ubu bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya RIB ya Kabatwa, mu gihe iperereza rikomeje.

Abaturage bane bo muri Nyabihu batawe muri yombi bazira gutema iyi nka ya mugenzi wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages