Buri mwuga wose ukoze wubashye uhesha agaciro nyira wo. Abakora akazi ko kwikorera imizigo, bari mu bantu bigaragara ko bakora akazi k’ingufu kandi gasuzuguritse. Aimable K. atangaza ko yinjiza nibura amafaranga ibihumbi icumi ku munsi, akura mu kwikorera imizigo. Atunze umuryango neza umuryango we.
Benshi mu bakora umwuga wo guterura “abakarani” batuye mu mujyi wa Kigali batangarije IGIHE ko kenshi bakunze gusuzugurwa cyane n’abantu batazi agaciro k’umwuga wabo, mu gihe ubafasha cyane mu kwikemurira ibibazo bimwe na bimwe bahura na byo mu buzima.
Nk’uko byatangajwe na Aimable K. umukarani ukorera hanze y’isoko rya Kimisagara mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE, yavuze ko atumva impamvu ituma abantu bafata abakarani nk’imburambukoro, kandi baba bakora akazi kabatunze, kabarinda kwiba ndetse kabafasha mu buzima bwabo bwa buri gihe.
Yakomeje avuga ko amafaranga we akura muri uyu mwuga w’ubukarani amuhagije kandi amutunze n’umuryango we. Kuva yatangira gukora ako kazi batari barara ubusa n’umunsi n’umwe.
Yakomeje avuga ko ku munsi umwe akorera amafaranga ibihimbi icumi cyangwa ibihumbi icyenda ndetse ayo mafaranga abatunze neza cyane, kuko akuramo ayo kurya akabona n’ayo azigama amufasha mu buzima bwe bwa buri munsi.
Aimable yongeyeho ko uyu mwuga watumye ashakira umugore we amafaranga y’igishoro, ubu akaba we acuruza imboga ,inyanya , intoryi ,amaronji n’ibindi bintu biciriritse mu rwego rwo gushaka ikibatunga ndetse ukaba waratumwe yubaka inzu y’ibyumba bibiri.
Akomeza agira ati “umwuga ni umwuga kuko kuva aho nkoreye uyu mwuga n’ubwo benshi batawuha agaciro, hari byinshi wahinduye mu buzima bwanjye, kuko kuba mu muryango wanjye nta n’umwe ushobora kurembera mu rugo kubera ko bose bamaze kugira ubwisungane mu kwivuza, kandi nkaba ntakibura isabuni nsigira umugore cyangwa ngo hagire ibiryo nifuza mbibure.”
Gusa yasoje avuga ko abantu batari bakwiye kujya basuzugura abandi bitewe n’akazi bakora, kuko burya akazi keza ari agatunga nyira ko.



















TANGA IGITEKEREZO