Se wa Nubuhoro ni Nyawenda Esdron wabaye Burugumesitiri wa Rusatira. Leta y’u Rwanda igaragaza ko Nyawenda na Nkusi Augustin wayoboraga umushinga w’ubuhinzi bw’umuceri bayoboye ubwicanyi bwakorewe i Songa.
Nubuhoro yasobanuye ko ubwo yari mu buhungiro muri Cameroun ari bwo yagize umuhate wo gushaka amakuru kuri Nyawenda kuko yamenye ko yihishaga ubwo yamenyaga ko hari abagize uruhare muri Jenoside bafashwe, bashyikirizwa urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) i Arusha muri Tanzania.
Mu kiganiro na Igicaniro TV, Nubuhoro yasobanuye ko yageze mu Bubiligi mu 2002, basaza be bamubwira ko agomba kubeshya ko se yapfuye kugira ngo ubutabera butazamushakisha, ariko arabyanga, avugisha ukuri ko ariho ariko ko atazi niba yaragize uruhare muri Jenoside.
Nyuma, Nyawenda yageze mu Bubiligi yariyise Banoga Paul na Esron. Nubuhoro yavuze ko se yatangiye kujya yigisha abana be amateka agoretse, agerageza kubinjizamo urwango agamije kubereka ko Abatutsi ari abantu babi.
Mu Bubiligi, Nubuhoro yashakishije kuri internet amakuru ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Rusatira kugira ngo arebe niba Nyawenda yarayagizemo uruhare kuko yari amaze igihe amukeka.
Ati “Ariko ikintu cyabaye imbarutso ni uko turebye video y’abantu bari kwibuka ababo, Mama abazi ariko na Papa ubwo yari abazi, Papa araseka, ndavuga nti ‘Iki kintu ntigisanzwe’. Yari indirimbo ivugamo amazina y’abantu bapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ikindi cyatumye Nubuhoro akomeza gukeka se ni igihe yahamagaye abagabo b’inshuti ze barimo ngo bahurire mu nama, arega umugore we gushaka kumwicisha no kumugambanira, nyina arababara, agira ati “N’ubundi abishe abantu ni bo babeshyera abandi.”
Nubuhoro yavuze ko hari mugenzi we yasize muri Cameroun wamubwiye ko ababyeyi be bagiranye amakimbirane ubwo bari bakiri muri Cameroun, nyina abwira se ko azavuga ko yishe abantu, agenda ahuza izo nkuru zose mu rugendo rumuganisha ku kumenya ukuri.
Yasobanuye ko yabonye n’inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) igaragaza uruhare se na Nkusi bagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi i Songa, afata icyemezo cyo gusaba iyi Minisiteri amakuru arambuye.
Yafashe icyemezo cyo kuva mu Bubiligi, ajya i Rusatira muri Kanama 2025 kugira ngo aganire n’abo mu muryango we bahatuye, amenye ukuri kwiyongera ku ko yari amaze kumenya, ahasanga ba nyirasenge n’abandi bo mu muryango, bamusobanurira ko Nyawenda yayoboye ibitero byiciwemo Abatutsi benshi.
Ati “Ngize Imana nsanga hariyo ba Masenge, abantu bose barahari. Ndavuga nti ‘Aba ntibamubeshyera’ kandi bo bari bakuru icyo gihe. Abo rero ni bo nabajije, ndavuga nti ‘Ese ibintu bavuga kuri Papa ni byo? Si byo?’ Barabanje bararebana, bageze aho bati ‘Reka tukubwize ukuri. Papa wawe yicishije abantu, twese turabizi, nta muntu utabizi. Yamaze abantu’. Baravuga bati ‘Nta muntu yatemye, we kwari ukuyobora ibitero’.”
Akimara kumva ubuhamya bw’abo mu muryango we, yabamenyesheje ko yafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’amateka ya se, na bo abasaba kwitandukanya na we, bakifatanya n’Abanyarwanda bagenzi babo kubaka u Rwanda, aho kugendera ku icengezamatwara rye.
MINUBUMWE yahuje Nubuhoro n’abarokokeye Jenoside i Rusatira, baganira ku mateka n’uko abo mu miryango yabo bishwe, na we ababwira iby’urugendo rwe mu Rwanda n’ukuri yari yamaze kumenya, aboneraho kubihanganisha.
Nubohoro yasobanuye ko mu rugendo rwe rwo gushaka ukuri, yafashe icyemezo cyo kugenda yitandukanya na se n’abandi bo mu muryango we bafite ingengabitekerezo mbi yo kwanga Abatutsi, ategura uko azashobora kubaho wenyine.
Ati “Ntangira kwivanamo abantu hakiri kare kuko nari nzi ko urugamba ngiye kujyayo nta muntu uzamfasha kandi ko ruzavugirwaho amagambo menshi. Icyabayeho ni uko n’uwampamagaraga ntiyongeye kumpamagara. Ariko nari nzi ko ari ko bizagenda. Naho kuvuga ko barasakuje.”
Muri Mata 2026, Nubuhoro yasubiye i Rusatira kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ajya mu rugendo rwo kwibuka abiciwe muri ISAR-Songa mu gitero cyayobowe na Nyawenda ari kumwe n’abajandarume.
Yavuze ko icyamukoze ku mutima kikanamutangaza cyane icyo gihe ari ukubona abiciwe mu gihe cya Jenoside bifatanya n’ababiciye; abona ko Abanyarwanda bateye intambwe ikomeye cyane mu bumwe n’ubwiyunge, bitandukanye n’ibivugirwa hanze.
Nubuhoro yasabye imbabazi abarokotse Jenoside bari i Rusatira ku bw’ibyaha byakozwe na Nyawenda, agaragaza ko se yabahemukiye cyane.
Ati “Data yarahemutse pe! Yarabahemukiye kandi njyewe ntacyo nabihinduraho ariko mbabwire ngo byarambabaje. Ntiyantumye, ndibaza na we atazabikora ariko munyemerere mbasabe imbabazi. Mbasabye imbabazi, ibyababayeho byankoze ku mutima, byarambabaje kandi nitandukanyije n’ibyo bitekerezo. Rwose mumbabarire.”
Nubuhoro yavuze ko yababajwe cyane n’inkuru y’umuryango wa Gatarayiha wagiriye neza nyina, ariko Nyawenda akica abantu benshi bawugize. Yawusabye imbabazi by’umwihariko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!