Ibyo Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 4 Nyakanga 2025 mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru.
Umukuru w’Igihugu yasobanuye uko abagore bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange bwabaranze, bamwe muri bo bakabishimirwa ku mugaragaro.
Yagize ati “Uruhare rw’abagore rwari runini cyane, ngira ngo benshi baranazwi ndetse bagiye bahabwa ibihembo ku mugaragaro, haba abari ku rugamba ubwabo, hari n’abandi bakoraga ibikorwa bishyigikira urugamba, nk’abagendaga Isi yose bashakisha amikoro akoreshwa ku rugamba.”
Perezida Kagame yakomeje ati “Hari n’abagore batanze abana babo cyangwa se bataye abana mu ngo, bagashakisha aho babareza handi, bakajya ku rugamba, ndetse ahenshi ntabwo wabatandukanya n’abagabo.”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko hadakwiye kubaho gufata abagore mu buryo bwihariye kuko bakwiye uburenganzira nk’abantu mbere na mbere, noneho kuba bafite inshingano zitandukanye n’iz’abagabo na byo bikisobanura bitewe n’icyo buri wese ashoboye.
Ati “Umugore kumuha agaciro mpera ku kukamuha nk’umuntu, atari ukakamuha nk’umugore. Ibyo bindi byo kuba umugore yakora ibi, umugabo agakora ibi, biza nyuma. Birisobanura ubwabyo nta n’ubwo nagombye no kubijyamo. Nta Rwanda rw’abagore, nta Rwanda rw’abagabo; ni u Rwanda rw’Abanyarwanda, abagore n’abagabo bagiramo uruhare bakwiye bitewe n’ubushobozi bafite.”
Yasobanuye ko ibyo ari bwo bwuzuzanye bukwiye kuko hari inshingano zuzuzwa neza iyo zakozwe n’umugore, hakaba n’izuzuzwa neza iyo zakozwe n’umugabo, noneho bakuzuzanya mu byo bakora bigamije iterambere.
Yakomeje ati “Icya mbere cya ngombwa ni ukudasigara inyuma kuko [umuntu] ari umugore. Nta n’ubwo akwiye gutezwa imbere kubera ko ari umugore, akwiye gutezwa imbere kuko ari uburenganzira bwe; ni umuntu.”
Iki kiganiro cyabaye mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora, aho Abanyarwanda bazirikana ubutwari bw’Ingabo za RPA Inkotanyi zabohoye igihugu tariki ya 4 Nyakanga 1994.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!