Yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore, hasuzumwa ingingo ku yindi y’Itegeko ngenga rigenga amatora rigiye kuvugururwa.
Muri uyu mushinga w’Itegeko ngenga hateganyijwe ko amatora y’abajyanama rusange umunani ku rwego rw’Akarere akorwa mu buryo buziguye.
Ni ukuvuga ko abahagaraririye abaturage batowe guhera ku rwego rw’Akagari n’abahagarariye ibyiciro binyuranye ku rwego rw’Akarere ari bo bazajya bahura bagatora abajyanama umunani bagize njyanama y’akarere.
Ubusanzwe Akarere kagiraga abajyanama bangana n’uko imirenge yako ingana ariko mu itegeko rishya rigenga uturere byaravuguruwe hasigaramo abajyanama umunani, bityo hagombaga kunozwa uko batorwa.
Minisitiri Habimana yabwiye Abadepite ko kuvugurura itegeko ngenga bidakwiye kugira uwo bitera impungenge.
Ati “Ubu buryo kubushyira mu itegeko buzarushaho gushimangira icyo abaturage bifuza kandi bashimye, ndumva nta mpungenge twagombye kubigiraho.”
Yakomeje ati “Isesengura ryacu ni uko nta masezerano mpuzamahanga n’amwe twaba tunyuranyije nayo, mu yo igihugu cyacu cyasinye mu gukora impinduka. Nta n’ubwo harimo ibintu bishya cyane ugereranyije n’uko twari dusanzwe tubikora. Nubundi ni amatora twifuza gukora, ahubwo tukabiha umurongo uhamye ujyanye n’amategeko.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yagaragaje ko muri demokarasi inzira zose zigamije kunoza imigendekere y’amatora zemewe.
Gasinzigwa yagaragaje ko iri tegeko riri kuvugururwa rikeneye ubwihutirwe kuko rizifashishwa mu matora y’inzego z’ibanze ateganyijwe muri uyu mwaka, hagati y’Ukwakira 2026 n’Ugushyingo 2026.
Yasabye Abadepite kuzarisuzuma mu bushishozi ariko bakaryihutisha kugira ngo ryemezwe, ribe ryakwifashishwa mu matora ateganyijwe.
Ati “Bizadufasha kugira umwanya uhagije wo gusobanurira abaturage mbere no mu gihe cy’amatora.”
Yakomeje asobanura ko nta mpungenge bikwiye gutera ku migendekere y’amatora mu gihe itegeko ryaba ryemewe.
Ati “Muri demokarasi uburyo bwose buremewe, icyangombwa ni uko bikorwa mu buryo abaturage bamenye ibikorwa bakagira n’ababahagararira…hari ugutora ariko hari no kubazwa inshingano kuri ba bandi batowe. Turumva ko nta mpungenge zakabayeho kubera ko usanga abaturage bacu bagenda babyumva kuko ababahagararira bagaruka bakabaha ibisubizo by’ibyo babakoreye muri za nteko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yasobanuye ko izo mpinduka zigamije kunoza igikorwa cyo gutora no kuba abaturage muri rusange bazaba bahagarariwe.
Ati “Icyo turi gukora ni ukugira ngo inteko itora ibe irimo abantu benshi batowe n’abaturage… Ni abantu koko bahagarariye abaturage bazi neza baba baritoreye, binyuranye n’uko byakorwaga mbere…hejuru ya 70% y’abagize inteko itora ni abantu batorewe n’abaturage.”
Muri uyu mushinga kandi inteko zitora abayobozi b’inzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere n’urw’Umujyi wa Kigali zakuwemo, hateganywa ko zizajya zigenwa n’Iteka rya Perezida, hagamijwe ko itegeko ngenga ritavugururwa buri gihe bibaye ngombwa ko abagize inteko itora bahinduka uko hagize igihinduka mu miterere n’imikorere y’inzego z’ibanze.
Perezida wa Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo, Nabahire Anastase, yagaragaje ko kuba abaturage bazahagararirwa n’abo bitoreye biri mu murongo w’ibyo igihugu cyitoreye.
Yemeje ko bagiye gusuzumana umushinga w’itegeko ubushishozi mu rwego rwo gufasha mu kunoza imigendekere y’amatora.
Mu gihe Komisiyo izaba imaze kuwusuzuma, uzohererezwa Inteko Rusange yemeze itegeko, ubone koherezwa muri Sena kugira ngo na yo iwusuzume.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!