00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta bisimbura ibice by’umubiri dufite: Dr. Nsanzimana ku nzoga zikomeje kwangiza Abanyarwanda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 4 August 2026 saa 11:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko abantu bakwiriye kuzajya barinda imibiri yabo birinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge kuko zangiza ubuzima bwabo kandi ko bidashoboka kubona ingingo zasimbuzwa iz’umubiri zangijwe n’ibi binyobwa.

Ibi yabigarutseho ku wa 4 Kanama 2026, ubwo ababarizwa mu ruganda ndangamuco mu Rwanda barimo abahanzi n’abashoramari muri uru rwego bahuriraga mu biganiro bigamije kurebera hamwe umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu.

Ibi biganiro byabaye nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge aho hamaze gufungwa inganda zibikora nyinshi zirenga 130.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko ikintu cya mbere bakwiriye gukora ko ari ukwita ku mubiri wabo birinda kunywa cyangwa gukoresha ibyawangiza birimo ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ati “Umubiri dufite ntabwo tuzabona ibiwusimbura, uyu mubiri navukiyemo nzawukuriramo nywusaziremo.”

Dr. Nsanzimana yakomeje avuga ko icyo umuntu shyize mu mubiri w’umuntu ari na cyo kigaragara.

Ati “Nushyiramo ibintu byiza, umubiri uzagaragara neza ariko nushyiramo ibibi biwangiza uzagaragara nabi.”

Hagenimana Jean Paul uzwi nka Bushali mu muziki yatanze ubuhamya bw’uburyo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge bikamuviramo gufungwa kubera kubikoresha.

Ati “Igihugu ni umubyeyi kuko baramfashe bankubita ‘agafimbo’ ndavuga ngo ako ‘gafimbo’ bankubise, kari umwanya mwiza wo kugira ngo nitekerezeho, ntekereze no ku gihugu cyanjye.”

Bushali yavuze ko nyuma yo gusohoka yasanze igihugu gikataje mu iterambere, aho hari hubatswe ibikorwaremezo bifasha abahanzi gukoreramo ibitaramo na we akomerezaho mu kucyubaka.

Gusa yavuze ko muri iyi minsi urubyiruko rusigaye rwitwara nabi ku buryo rusigaye rukora ibintu bidakwiriye birimo kwijandika mu biyobyabwenge.

Ati “Twebwe nk’urubyiruko dukwiriye gukora ibintu byiza, twese hamwe tugafashanya kandi tukagendana n’iterambere ry’igihugu cyacu.”

Umuhanga mu kuvanga imiziki, Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira, yavuze ko umuziki udasaba gukoresha imbaraga z’ibiyobyabwenge cyane ko bishobora no kwica inganzo n’indangagaciro zabo.

Ati “Dukwiriye kugirana inama, mu gihe hari inshuti zacu dufite zinywa ibyo biyobyabwenge ntabe ari zo ziduhindura ngo tubinywe ahubwo abe ari twebwe tubahindura.”

Ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge bwashyizwemo imbaraga na Guverinoma y’u Rwanda kuko zimaze igihe zihitana Abanyarwanda. Mu mezi arindwi ashize zari zimaze kwica abantu 50 mu gihe abandi 100 bahumye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages