00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NIRDA yibutse abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza kubakira ku bumwe

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 May 2026 saa 09:56
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda, NIRDA, cyibutse abahoze ari abakozi bacyo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashimangirwa ko amateka mabi yabayeho akwiye kubera urubyiruko isomo ryo guharanira ubumwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Gicurasi 2026, ku cyicaro gikuru cya NIRDA giherere mu Karere ka Huye ahahoze hakorera INRS yaje guhinduka IRST, aho hibukwaga abari abakozi bayo 23 bahakoreraga bamaze kumenyekana.

Komiseri ushinzwe ubuzima n’imibereho myiza muri IBUKA mu rwego rw’igihugu, watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, Dr. Nshimiyimana Augustin, yagaragaje uko abari abahanga bavumbuye macuri amahame yo gutesha agaciro Abatutsi, bitwa inzoka n’ibindi.

Dr. Nshimiyimana yavuze ko bibabaje kuba ikigo nk’iki cy’ubushakashatsi mu gihe cyo gutegura Jenoside, ari ho haberaga inama nyinshi ziyitegura mu Majyepfo, nyamara hari hakwiye gutegurirwa inama z’amajyambere y’igihugu.

Yagaragaje inshinga zikomeye zakoreshejwe mu gutegura no gukora Jenoside zirimo: gukubura, kumanuka no gukora, asobanura ko ari Ikinyarwanda cyandujwe kandi byose bikozwe n’abahanga bagombaga kubaka igihugu.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda amarangamutima aganisha ku kwicamo ibice, ahubwo bagaharanira gukorera mu bumwe muri byose, kuko ari byo bizubaka u Rwanda.

Mu buhamya bwa Nyiramariza Assumpta warokotse Jenoside afite imyaka 17, yavuze ko yakuriye hafi ya IRST ahitwa i Mamba, ndetse akaza no kuhakorera akazi muri kantine nyuma yo gucikiriza amashuri mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyiramariza wari warabanje kunanirwa kujya gutanga ubuhamya muri NIRDA yumva atarabohoka mu mutima, yavuze ko aribwo bwa mbere asubiye muri NIRDA kuva Jenoside yahagarikwa, anavuga uko ubwo yahakoraga mu bwana bwe yatotejwe, ibishimangira itegurwa rya Jenoside.

Ati “Mu mashuri abanza, hari umwarimu witwaga Thérèse, yakundaga kuniga mu ijosi ambwira ngo ndi Umututsi. Nyuma yo gucikiza amashuri nimwe kwiga kandi ndi umuhanga, na Papa akabura amafaranga yo kunyishyurira mu yigenga kubera yari yirukanwe ku kazi, nza gukora muri kantine muri IRST, nirukamwa bidatinze, nzira kuba Umututsi, ngo sinshoboye.”

Yibuka uburyo i Butare habaye Jenoside ndengakamere haba muri CHUB, kuri EER, kuri Perefegitura n’ahandi bigizwemo uruhare n’abarimo Pauline Nyiramasuhuko yagiye yibonera ubwe.

Yagize ati ‘‘Nabonye ababyeyi bamaze kubyara bicwa, abarwayi bafite imbago bajyanwa kwicwa, nabonye impinja zisaga 200 zijwigira zicwa zikajugunywa mu cyobo,… Abavuga ko Jenoside itabaye bigiza nkana.’’

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko kwibuka ari ukongera gutekereza ahahise mu ntego yo guharanira ko bitazasubira.

Ati ‘‘Turibuka umubabaro abishwe bapfanye, inyota n’inzara byabishe ubwo bihishahishaga, abishi bashaka kubatsemba. Kwibuka ni ugukura amasomo mu byabaye tugamije ko abato bamenya amateka mabi, aho hari Abanyarwanda bagize amahitamo mabi bakica abana, abasaza n’abakecuru.’’

Yagaragaje ko muri iki gihe nk’abakozi ba NIRDA, bafite inshingano zo guteza imbere igihugu mu bushakashatsi no mu by’inganda, ariko ko zitatera imbere nta mahoro n’ubumwe buhari, asaba buri wese guharanira ubumwe muri byose.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko nubwo u Rwanda rwacitse umugongo, ariko hagobotse Inkotanyi zikaba ubuzima bwa buri Munyarwanda yaba uwahigwaga n’utarahigwaga, bityo buri wese akwiye guha agaciro amahitamo meza igihugu cyagize.

Ati “Inkotanyi zabaye ubuzima ku barokotse, abatahigwaga n’abahekuye igihugu, kuko na bo bagaruwe mu Rwanda, ntihabaho kwihorera, abantu bongera kwiga, barakora, ibisobanura ko koko inkotanyi ari ubuzima.”

Yongeye kandi kwibutsa abantu kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu gihugu nk’uburezi kuri bose, ubuvuzi buherekejwe na mituweli, kurwanya igwingira mu bana n’ibindi.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi, NIRDA yasannye inzu ebyiri z’abarokotse Jenoside batishoboye bakoreraga NIRDA bakajya mu zabukuru, byatwaye asaga miliyoni 55 Frw.

Binyuze mu misanzu y’abakozi ba NIRDA kandi, buri mwaka bishyurira abaturage batishoboye 300, mituweli yo kwivuza ngo bagire ubuzima bwiza.

Muri uyu muhango kandi hatangajwe ko ku wa 15 Gicurasi ariyo itariki, yumvikanyweho mu karere ko ari yo izahora yibukwaho buri mwaka muri NIRDA.

Urugendo rwo kwibuka rwakozwe mu ituze ruva kuri NIRDA kugera ku rwibutso rwa Kaminuza
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko kwibuka ari ukongera gutekereza ahahise mu ntego yo guharanira ko bitazasubira
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yasabye abantu guha agaciro iby'igihugu kigezeho, bakabyubakiraho
Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Birame Christian, yavuze ko kwibuka ari ukongera gutekereza ahahise mu ntego yo guharanira ko bitazasubira
Umuryango mugari wa NIRDA wahize kurushaho kubaka amahoro n'ubumwe muri byose
Nyiramariza Assumpta, wakuriye hafi ya IRST, yaje kuba NIRDA, yavuze ko Jenoside yateguwe kuko na we yakuze ahohoterwa azira ubwoko
Komiseri ushinzwe ubuzima n'imibereho myiza muri IBUKA mu rwego rw'igihugu, watanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside, Dr. Nshimiyimana Augustin, yavuze ko bibabaje kuba ahari gukorerwa ubushakashatsi bwubaka igihugu ari ho hakorerwaga inama zitegura jenoside
Mukangango Bertilde uri mu basaniwe inzu, yavuze ko abonye akabando k'iminsi iri imbere
Kabano Charles wavuze mu izina ry'abafite ababo bakoraga muri NIRDA bazize Jenoside, yashimye ko NIRDA ikomeje gushyikira imibereho myiza y'abarokotse
Igikorwa cyo kwibuka cyari cyabanjirijwe n'umugoroba wo kwibuka
Hanabayeho umwanya wo kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Kaminuza ruri i Ruhande, ari na ho haruhukiye imibiri y'abakozi bari aba IRST yabaye NIRDA
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba NIRDA bari bifatanyije mu rugendo rwo kwibuka
Uwamariya Vénantie mu byishimo byinshi, yavuze ko yumva agiye gusaza neza nyuma yo kubona inzu nziza imunogeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages