00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Amb. Kamanzi yeretse urubyiruko impamvu rukwiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 19 April 2019 saa 09:50
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Stanislas Kamanzi, yasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri n’urwango kugira ngo ahazaza h’u Rwanda n’Isi muri rusange hazabe ahazira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ubu butumwa yabutangiye muri American University of Nigeria iherere muri Leta ya Adamawa muri Nigeria, ku wa 17 Mata 2019, ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Kamanzi yabanje gushimira kuba uwa 7 Mata waremejwe nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’uko abacitse ku icumu bitwaye mu bihe bitaboroshye, bakababarira ababiciye hagamijwe kubaka u Rwanda bafatanyije n’abagize uruhare muri Jenoside.

Yakomeje abasobanurira ingengabitekerezo ya Jenoside, ububi bwayo n’uko yagiye ibibwa mu banyarwanda guhera ku ngoma y’Abakoloni, bagamije kubatatanya no kubanganisha.

Amb. Kamanzi yatanze urugero rw’uko mbere mu Rwanda abanyarwanda babagaho mu byiciro bitatu bishingiye ku bukungu basangiye umuco, ururimi ariko nyuma bikaza gusobanurwa nabi n’abakoloni ku nyungu zabo.

Yavuze ko abakoloni babibye amacakubiri mu banyarwanda, ibyiciro byari bishingiye ku bukungu bakabihindura amoko bagamije kubiba urwango hagati y’abahutu n’abatutsi.

Ayo macakubiri n’ingengabitekerezo mbi byakomeje gushyigikirwa n’ubuyobozi bwagiyeho nyuma y’ubwigenge, bituma Abatutsi bimwa uburenganzira bumwe burimo ubwo kwiga, akazi, babuzwa umutekano n’ibindi.

Amb. Kamanzi yavuze ko kuva icyo gihe hirya no hino mu gihugu Abatutsi bagiye bicwa abandi batangira guhunga, bakwifuza kugaruka mu gihugu cyabo bakabyangirwa.

Ati “Iyo ncamake ishobora kubasobanurira uko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye yubakwa kugeza ubwo igihugu kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo nshaka ni uko mwumva impamvu urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo.”

Amb. Kamanzi yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko bagenzi barwo bifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo no gukora Jenoside bityo rugafata iya mbere yo kutayobwa n’abanyapolitiki mbi.

Yavuze kandi ko ahenshi muri Afurika n’ahandi urubyiruko rwihariye umubare munini w’abaturage bityo ko ubwo bwinshi bwarwo umuryango ubwitezeho impinduka nziza. Yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira ko ahazaza hazaba heza hatarangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yababwiye ko urubyiruko rukwiye gukora ubushakashatsi no gusesengura Jenoside yakorewe Abatutsi, uko ivugwa mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ati ‘Icyizere cyacu cyo kugira Isi itarangwamo Ingengabitekerezo ya Jenoside kiri mu biganza byanyu. Urubyiruko rukwiye kwifashisha neza itumanaho rigezweho mu gusangiza umuco n’indangagaciro byiza.”

Umuyobozi wungirije muri American University of Nigeria, Abubakar Abba Tahir, yagarutse ku bugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, igakorwa mu gihe abaturage bari basangiye uririmi, umuco n’imyemerere.

Yavuze ariko ko icyiza ari uko guverinoma y’u Rwanda yabashije kubaka igihugu nyuma y’uko gishegeshwe na Jenoside, uyu munsi kikaba kiri mu bifite umutekano, ubukungu bifatika muri Afurika.

Abubakar yavuze ko ubudasa u Rwanda rwagaragaje mu myaka 25 ishize bukwiye kubera isomo ibindi bihugu birimo na Nigeria.

Ubwo ambasaderi Kamanzi yahabwaga ikaze muri iyi kaminuza
Ambasaderi Kamanzi arimo gutanga ikiganiro
Ambasaderi Kamanzi hamwe n'abayobozi ba American University of Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages