00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Niger: Capt Sagahutu na bagenzi be birengagije umuburo wo kubacutsa, basaba Loni andi mafaranga

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 October 2026 saa 08:20
Yasuwe :

Abanyarwanda bane bacumbikiwe na Loni muri Niger nyuma yo kugirwa abere cyangwa kurekurwa n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), basabye ko bakomeza gufashwa mu mibereho no kwishyurirwa icumbi mu 2027, nubwo bari baraburiwe ko iyo mfashanyo ishobora guhagarara mu mpera z’uyu mwaka.

Aba ni Maj François-Xavier Nzuwonemeye, Prosper Mugiraneza, Alphonse Nteziryayo na Capt Innocent Sagahutu.

Binyuze mu babunganira, ku wa 7 Ukwakira 2026 basabye Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho gukora imirimo yasigaye y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ko amafaranga bahabwa yakomeza no mu 2027.

Aba bagabo bari mu Banyarwanda umunani ICTR yari yaragize abere cyangwa ikarekura, bakoherezwa muri Niger mu Ukuboza 2021 hashingiwe ku masezerano Loni yagiranye na Leta y’iki gihugu.

Bahawe ibyangombwa byo gutura no kwidegembya ariko nyuma y’ibyumweru bibiri bagezeyo, ku wa 23 Ukuboza 2021, Niger yarabibambuye.

Kuva icyo gihe, bohererejwe abashinzwe umutekano, ibyo bita kubafungira mu ngo, ndetse Leta ya Niger ifata icyemezo cyo kubirukana.

IRMCT yaje gusanga Niger yararenze ku masezerano yagiranye na Loni.

Kugeza ubu, bane muri bo barapfuye, mu gihe abasigaye bakomeje kuba muri Niger badafite uburenganzira bwo kwidegembya cyangwa gukora.

Mu cyemezo cyafashwe mbere, Umucamanza Chiondo Masanche yari yavuze ko inkunga ya IRMCT itagomba gukomeza nyuma ya tariki ya 31 Ukuboza 2026, bitewe n’uko byari biteganyijwe ko aba bantu baba bamaze kubona umuti urambye ku kibazo cyabo.

IRMCT kandi yari yabagaragarije ko nibemera gutaha mu Rwanda, uru rwego ruzaganira na Guverinoma y’u Rwanda ku mutekano wabo.

Icyakora, bakomeje kurwanya igitekerezo cyo gusubizwa mu Rwanda. Mu busabe bushya, bavuga ko nta kindi gihugu kiraboneka kibakira kandi ko Niger itarasubiza uburenganzira bwo kwidegembya.

Basabye ko buri wese yakomeza guhabwa amadolari 12.400 mu 2027, ndetse Loni igakomeza kwishyura inzu bacumbikiwemo i Niamey.

Abunganizi babo bavuga ko ibintu byateganywaga mbere yo guhagarika inkunga bitaraboneka, bityo ko gukomeza kubafasha ari ngombwa kugira ngo babashe kubaho mu gihe hagishakwa igisubizo kirambye.

IRMCT iteganya gusuzuma ubusabe bw’aba bantu, ikabufataho icyemezo.

Capt Innocent Sagahutu ni umwe mu Banyarwanda bane bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bacumbikiwe muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages