Ibi birori byabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje amakipe abiri y’Abanyarwanda baba muri Mozambique watangiwemo igikombe n’imidali.
Nyuma y’uyu mukino, ibirori byakomereje mu cyumba cy’inama ahitwa Kayakwanga mu Mujyi wa Maputo, bihuza Abanyarwanda n’inshuti barenga 450.
Mu Rwanda, umunsi w’Umuganura wizihijwe tariki ya 7 Kanama 2026. Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bawuteguye by’umwihariko, bategura kuwizihiza mu minsi itandukanye.
Umuyobozi w’umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, Nsengimana Justin, yasobanuye ko bahisemo kujya bizihiza uyu munsi mukuru tariki ya 16 Kanama buri mwaka.
Ati “Uyu munsi ku itariki ya 16 Kanama ni bwo twabonye ko bikwiye ko natwe nk’Abanyarwanda dutuye muri Mozambique twizihiza umunsi w’Umuganura.”
Abanyarwandakazi baganuje imiryango 12 itishoboye yo muri Mozambique, bayiha ibiribwa ndetse n’ibyifashishwa mu gutegura amafunguro birimo amavuta yo guteka.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage, yagaragaje ko Umuganura ari umunsi ukomeye mu mateka y’Abanyarwanda, kuko ubahuza, bakishimira umusaruro bagezeho mu mwaka wose.
Yagize ati "Ni nko gushima icyo twagezeho. Umwaka w’Abanyarwanda watangiraga bagiye gutangira irindi hinga kuko ibikorwa bya mbere byari ubuhinzi n’ubworozi. Ubu natwe ni nk’aho twishimira umwaka. Ubu ni Ubunani bwacu turimo."
Ibi birori byapfundikiwe n’igikorwa cy’ubusabane ndetse no gucika akadiho k’indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!