00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubusesenguzi ku muhuro wa Tshisekedi na Ndayishimiye biyemeje kurimbura Abatutsi (Video)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 June 2026 saa 11:17
Yasuwe :

Kuva umubano wa RDC n’u Rwanda watangira kuzamba mu 2022, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’uw’u Burundi barushijeho kwegerana, ariko ikigaragara cyane ni uko ubufatanye bwabo butagamije kubaka imihanda mishya cyangwa izindi gahunda z’iterambere.

Kuva umubano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda watangira kuzamba mu 2022, Perezida, Tshisekedi na Ndayishimiye w’u Burundi barushijeho kwisuganya, benshi bakavuga ko ubufatanye bwabo butagamije kubaka imihanda mishya cyangwa izindi gahunda z’iterambere.

Icyo bombi bahuriyeho ni ubufatanye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa DRC, aho ingabo z’u Burundi zimaze kuba imwe mu nkingi Kinshasa yishingikirijeho mu rugamba rwo gufasha RDC kwica abaturage bayo bo muri AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho.

Uyu mubano washimangiwe kandi n’uruzinduko Ndayishimiye yagiriye, rwatangiye ku wa 22 Kamena 2026 uyu Murundi aherekejwe n’umugore we.

Umusesenguzi Tite Gatabazi mu kiganiro Tubijye Imuzi cya IGIHE, yasobanuye ko ari urugendo ruhatse byinshi.

Yavuze ko ruje mu gihe Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka igera kuri itatu ku butaka bwa DRC, kandi mu gihe imirwano yo muri Kivu y’Amajyepfo yakajije umurego, cyane cyane mu misozi miremire ya Minembwe.

Ati “Ndayishimiye na Tshisekedi basangiye umugambi wo kurimbura Abatutsi b’Abanye-Congo. Bahuriye kuri FDLR, bafite ukuntu bahererekanya amafaranga, amenshi aturuka i Kinshasa agahemba abasirikare Ndayishimiye yohereza kurimbura Abatutsi bo muri DRC. Uwo ni umugambi wabo haba mu rwego rwa politiki no mu rwego rw’imvugo z’urwango.”

Yasobanuye ko gahunda Tshisekedi na Ndayishimiye bari bafite mu ibanga itagezweho, na byo bishobora kuba biri mu mpamvu z’urugendo rwa Ndayishimiye.

Ati “Gahunda bari bafite isa n’iyabaturikiye mu ntoki, kwari ugufata Minembwe yose mbere ya Tariki 30 z’uku kwezi. Tariki 30 Kamena muri DRC ni yo tariki igihugu cyaboneyemo ubwigenge. Perezida [Tshisekedi] yifuzaga gutanga imbwirwaruhame yerekana ko ku ngufu za gisirikare yashoboye gufata Minembwe.”

Yagaragaje ko mu rugamba rumaze iminsi muri Minembwe, u Burundi na DRC byatakaje abasirikare benshi bityo ko kuba abayobozi bombi bahura nta gishya kibirimo kandi bahuje umugambi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages