Ubu bukangurambaga bushingiye ku masezerano amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda yagiranye n’Akarere ka Ngororero ajyanye n’ubufatanye mu kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana binyuze mu mushinga ‘One UN Nutrition Project’ uri gushyirwa mu bikorwa na World Vision.
Ubwo ubu bukangurambaga bwakorerwaga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwili mu Murenge wa Muhanda, hibanzwe ku nyigisho ijyanye n’imirire myiza n’ubuziranenge bw’ibiribwa. Iri shuri ryigamo abanyeshuri 2.429 mu byiciro bitandukanye.
Ubushakashatsi ku mibereho myiza n’ubuzima bwakozwe mu 2020 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero kari gafite igwingira riri hejuru ya 50% ariko kuri ubu rigeze kuri 21%. Ryagabanyutse bigizwemo uruhare n’ubufatanye bw’abaturage, ubuyobozi n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Umuyobozi wa GS. Rwili, Tuyizere Costantin, avuga ko gusobanurira abana ibigize indyo yuzuye ari ingenzi kuko byoroha kubigeza mu miryango bavukamo.
Ati “Gusobanurira abana ibyiza byo gutegura indyo yuzuye bituma bagera mu miryango bagasaba ababyeyi babo kuyibatekera, kuko usanga hari abategura ibirayi n’ibijumba kandi biri mu bwoko bumwe ku bwo kutabigiraho amakuru.”
Uwimana Fabien wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye kuri GS. Rwili, yavuze ko amasomo yahawe ku ndyo yuzuye ari ay’ingirakamaro.
Ati “Amasomo twahawe ku mirire ni ay’ingirakamaro, kuko indyo yuzuye hari ubwo yabaga ihari ariko ugasanga ababyeyi batayidutegurira, ahubwo bakatugaburira indyo imwe, ariko ubu nasobanukiwe nayo kandi nanjye amasomo nahawe ndaza kuyasobanurira ababyeyi.”
Umukozi wa World Vision Rwanda, Ntimugura Jean Yves avuga ko bahisemo gukorana n’abana kuko iyo umwana afite amakuru ku kintu runaka byoroha kuyageza ku babyeyi, no kuba umusemburo w’impinduka nziza mu miryango yabo.
Ati “Twasanze kubigisha byagira uruhare runini mu mpinduka z’imirire yo mu muryango, kuko ibyo bazi umuntu aba yizeye neza ko barabisangiza ababyeyi, kandi na bo bakaba bazi neza ko bakeneye indyo yuzuye, aho tubigisha imirire myiza, isuku n’ubuziranenge bw’ibiribwa.”
Umukozi wa FAO ushinzwe imiririre myiza, Dr. Mukantwali Christine, yagaragaje ko kurwanya imirire mibi ari urugamba rwa bose, bityo ko ari yo mpamvu bafashe icyemezo cyo gukorera ubukangurambaga no mu bana.
Ati “Turizera tudashidikanya ko igihe twese dufatanyije kurwanya imirire mibi binyuze mu bukangurambaga butandukanye ku byerekeranye n’imirire iboneye ku bana batoya ndetse no ku bagore batwite, bukagera ku barera abana no kubana bakiri mu mashuri bumva vuba bakanatanga amakuru ku buryo bwihuse ku bo baba basize mu rugo, bizaduha icyizere cy’uko mu myaka iri imbere imirire mibi izaba amateka mu gihugu cy’u Rwanda.”
Raporo yo muri Mutarama 2025 yakozwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA, igaragaza ko Akarere ka Ngororero gafite abana 11.855, abagera ku 9.288 bangana na 78,3% ntibari mu igwingira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!