00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Abantu 120 bajyanywe kwa muganga ikubagahu nyuma yo kunywa umutobe ukabamerera nabi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 July 2026 saa 09:34
Yasuwe :

Abaturage 128 bo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma bajyanwe kwa muganga igitaraganya bamwe nyuma yo gutaha ubukwe bakanywa umutobe bikekwa ko utari utunganyije neza ukabamerera nabi.

Ubu bukwe bwabaye kuwa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, bubera mu Mudugudu wa Nyagataba mu Kagari ka Nyaruvumu mu Murenge wa Rukira wo mu Karere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yabwiye IGIHE ko abanyweye ku mutobe bose bagize ibibazo byo mu nda birangira batabaje ubuyobozi bubajyana kwa muganga bamwe banakomereza mu Bitaro Bikuru bya Kibungo.

Yagize ati “Ejo ku Cyumweru Saa Yine z’amanywa ni bwo twamenye amakuru ko hari abantu batashye ubukwe batangiye gucibwamo, baribwa umutwe, bararuka cyane, abandi bagira umuriro mwinshi. Byatangiye buri wese agira ngo ni indwara isanzwe birangira duhamagawe n’abaturage benshi. Uko dukurikirana twasanze abari gufatwa ari abitabiriye ubwo bukwe, byageze ku mugoroba ari abantu 128 bajyanwe kwa muganga.’’

Gitifu Buhiga yavuze ko Akarere katanze Imbagukiragutabara nyinshi zajyanye abo baturage ku Kigo Nderabuzima cya Rukira, abamerewe nabi cyane bahise boherezwa mu Bitaro bya Kibungo.

Yavuze ko kugeza ubu abaturage benshi bavuwe bagataha, abandi bakaba batashye mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ni mu gihe kwa muganga hagisigaye abantu 11 barimo bane bari mu Bitaro bya Kibungo mu gihe ku kigo Nderabuzima hasigaye barindwi.

Ati “Ubu turangije inama n’abaturage, tubasabye kwita ku isuku cyane. Ni na cyo kintu twabonye gishobora kuba cyarabaye, banyoye umutobe udatetse bituma ubatera mu nda, twasabye abaturage rero kwitondera ibyo banywa cyane cyane umutobe, ubushera n’ibindi byo kunywa.’’

Hashize iminsi Leta isaba abaturage kwitondera ibyo kunywa bitujuje ubuziranenge kuko hari n’aho biri kwica abantu cyangwa se bigatuma bajya mu bitaro.

Abantu 120 b'i Ngoma bajyanywe kwa muganga ikubagahu nyuma yo kunywa umutobe ukabamerera nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages