Abagore Magana atandatu (600) batoranyijwe nk’abatishoboye bo mu midugudu yose igize imirenge y’Akarere ka Ngoma bafashe iya mbere ngo babe umusemburo n’imbarutso y’iterambere mu miryango yabo nyuma yo gushyirwa hamwe mu mashyirahamwe abatera inkunga yo gukora udushinga duciriritse tubabyarira inyungu.
Ku nkunga Umuryango IRCT (International Rehabilitation for Torture Victims) ubinyujije mu muryango w’Ubushakashatsi n’Amashyirahamwe ARAMA (Association for Research, Assistance and Mission for Africa) ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi bw’aka Karere, aba bagore, muri Nyakanga 2013, bahawe amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda kuri buri wese ngo agure itungo ndetse banashyirwa hamwe batangiza ibikorwa binyuranye by’ubucuruzi buciriritse.
Iyo ubasuye; usanga bishimye baraseka, bungurana ibitekerezo mu matsinda yabo mu midugudu iri mu byaro batuyemo. Bagiye bibumbira hamwe uko baturanye mu midugudu bagahura ari mirongo itatu itatu; bose hamwe bakaba bagize amashyirahamwe makumyabiri mu Karere kose ka Ngoma.
Bamwe bahisemo gutangiza bw’imyaka nk’amasaka, abandi bahitamo guhinga ibigori, inanasi n’indi mirimo iciriritse ibungukira amafaranga make make abafasha kwihahira bakanafasha abagabo babo gutunga imiryango.
Aba bagore bagira umunsi umwe bahura bakaganira, ari nako bakusanyiriza hamwe amafaranga make make yo kwizigama kugira ngo babashe kugobokana hagati yabo; benshi muri bo bizigama igiceri cy’ijana cyangwa icya mirongo itanu kuri buri cyumweru kuri buri munyamuryango.
Uganiriye nabo, bakugaragariza ko kwibumbira hamwe byabafashije haba mu myumvire, kwivana mu bwigunge no kuba imbarutso y’iterambere mu miryango yabo.
Kabanyana Phoibe, w’imyaka 42, uba mu itsinda ‘Tera Imbere Mugore’ ryo mu mudugudu w’Akarembo mu Kagari ka Rubago ho mu murenge wa Rukumberi agira ati “Ninjiye muri iri shyirahamwe maze gupfakara mfite abana b’abanyeshuri nuko uku kwishyirahamwe bimfasha gutangira udushinga nkajya mbaborena itike bitangoye”.
Yongeraho ati “Turabonana tugateranya ufite ibibazo mu rugo tukamuguriza tukanaganira; njyewe nkunze no kujya i Kibungo mu Mujyi nkaza nkababwira amakuru tukuzuzanya tugasabana”.
Mukamana Petronila, 40, wo mu Murenge wa Rukira nawe uri muri aba bagore mu gutanga ubuhamya bwe yagize ati “Urgo rwanjye ntabwo rwishoboye bihagije, ariko ayo mafaranga amaze kuza nanjye natangiye kwibumbira hamwe n’abandi bagenzi banjye mu ishyirahamwe, ndetse hariho n’ukuntu nshobora kuba numva ngiye kuburara cyangwa se mbona imibereho byanze nkaza nkabibwira ishyirahamwe bakanguriza uwo munsi nkarara meze neza”.
Asa n’uwibuka ibihe yabayemo, Mukamana yongeraho ati “Mbere umugabo yakundaga kumbwira ati ‘Puu... iby’abagore nawe ndakurambiye; abandi bagore bateye imbere ariko wowe biranze’, ariko ubu byagiye byoroha kuko nawe yagiye abona ishyirahamwe hari icyo ryagiye ridufasha kandi nawe akabigiriramo inyungu kuko iyo meze neza ibibazo mu rugo biracogora.”
Aba bagore bagaragaza ko hari n’ibindi byinshi bamaze kwitezaho imbere haba mu mitekerereze ndetse no mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO