Mu gitondo cya tariki ya 11 Gashyantare 2026, Netanyahu yagiriye uruzinduko rw’amateka i Washington D.C. Yahageze mbere ya saa Tanu z’amanywa, atwawe mu modoka ya S.U.V y’umukara, yihutira ahagombaga kubera inama ikomeye mu biro by’Umukuru w’Igihugu, kandi ntiyabonywe n’abanyamakuru nk’uko The New York Times yabitangaje.
Itsinda ry’abayobozi bo muri Israel ryari ryahageze mbere, batangira ibiganiro na bagenzi babo b’Abanyamerika byabereye mu cyumba cy’inama y’abaminisitiri. Ubwo Netanyahu yinjiraga muri White House, yamanutse ingazi, ajya mu cyumba cyahariwe kuganirirwamo ingingo zikomeye z’umutekano, ahasanga Perezida Donald Trump n’abandi bayobozi bake.
Icyo cyumba cyarimo ‘ecrans’ nini cyane zagombaga gusobanurirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’uburyo Iran ibangamiye inyungu z’Abanyamerika n’Abisirayeli, imwe yari inyuma ya Netanyahu yagaragayemo Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Israel (Mossad), David Barnea.
Inama idasanzwe y’aba bayobozi b’ibihangange yitabiriwe n’Umuyobozi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Susie Wiles, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga unasanzwe ari umujyanama mu by’umutekano, Marco Rubio, Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’inzego z’umutekano, Gen Dan Caine.
Umuyobozi w’urwego rw’ubutasi rwa Amerika (CIA), John Ratcliff, umukwe wa Perezida Trump, Jared Kushner, n’umujyanama wihariye w’Umukuru w’Igihugu mu birebana n’Uburasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, bari muri iyi nama.
Abandi bayobozi bakuru barimo n’abaminisitiri ntibari bazi iby’iyi nama kuko Trump na Netanyahu ntibashakaga ko hari amakuru ajya hanze bitewe n’ubukana yari afite. Uwo munsi Visi Perezida, JD Vance, na we ntiyari ahari kuko yari akiri mu ruzinduko rw’akazi muri Azerbaijan.
Inama yaratangiye, Netanyahu agaragariza Abanyamerika ko guhindura ubutegetsi bwa Iran bugendera ku mahame y’idini ya Islam byashoboka mu gihe ibihugu byombi byashoza intambara kuri Tehran.
Byageze aho abayobozi bo muri Israel bereka Trump amashusho agaragaza abayobozi bashya bayobora Iran mu gihe ubutegetsi bw’iki gihugu bwakurwaho. Mu bagaragaye ku rutonde harimo umuhungu wa ‘Shah’ wa nyuma wa Iran, Reza Pahlavi, uyu akaba yarahungiye muri Amerika.
Netanyahu n’abantu be bagaragaje ko mu byumweru bike, misile zikaze za Iran zasenywa, ikabura ubushobozi bwo gufunga umuyoboro wa Hormuz unyuzwamo ibikomoka kuri peteroli kandi ibyago by’uko Tehran yabangamira inyungu za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ari bike.
Umuyobozi wa Mossad yagaragaje ko intambara itangiye, Abanya-Iran bahagurukira kurwanya ubutegetsi bwabo kandi ko uru rwego rwakwenyegeza uwo mwiryane mu gihe ibitero bikaze byaba bikomeje kugabwa kugira ngo ubutegetsi bwa Tehran bukurweho.
Netanyahu n’itsinda rye bagaragarije muri iyo nama ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, imitwe y’Aba-Kurdes iba muri Iraq yagaba muri Iran ibitero byo ku butaka inyuze mu majyaruguru y’uburengerazuba, ibyo bikaba byakongera amahirwe yo guhirika ubutegetsi bwa Tehran bugendera ku mahame ya Isilamu.
Abanyamerika babajije Netanyahu niba gushoza intambara kuri Iran bidashobora kubateza ibibazo, asubiza ko bishoboka, ariko abasobanurira ko kudatera Iran ari byo byaba bibi kurusha kuyitera, yongeraho ko gutinda kubikora bizatwara ikiguzi kinini cyane kuko Tehran izaba ibonye umwanya wo gukora misile nyinshi no kubaka uburinzi bw’ibikorwaremezo bya nucléaire.
Igitekerezo Abanyamerika bari muri icyo cyumba bari bahuriyeho ni uko Iran ifite ubushobozi bwo gukora misile na drones z’ubwiyahuzi ku kiguzi gito, ikanabikora ku muvuduko mwinshi uruta uwo Amerika yagenderaho mu gukora intwaro zibikumira no kubyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nyuma y’umwanya Perezida Trump ateze amatwi abayobozi bo muri Israel, yabwiye Netanyahu ko ibyo bari bamaze kumusobanurira ari igitekerezo cyiza, batangira kugira icyizere ko gushoza intambara kuri Iran byashoboka.
Igisubizo cya mbere Trump yahaye Netanyahu cyahaye ubutasi bwa Amerika akazi katoroshye kandi kihutirwa. Baraye ijoro basesengura ibyo intumwa za Israel zabwiye Umukuru w’Igihugu muri iyi nama idasanzwe y’umutekano.
Abanyamerika ntibabyumvaga kimwe
Tariki ya 12 Gashyantare, muri cya cyumba habaye indi nama y’umutekano ariko yitabiriwe n’Abanyamerika gusa. Mbere y’uko Trump ahagera, abayobozi babiri bo muri CIA basobanuriye abantu ba hafi y’Umukuru w’Igihugu ibyo babonye mu busesenguzi bakoze ku cyifuzo cya Netanyahu n’itsinda rye.
Ubwo busesenguzi bwagabwemo ibice bine: kwica Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, gusenya ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro zikaze no guhungabanya Uburasirazuba bwo Hagati, ibitero by’Aba-Kurdes i Tehran no gukuraho ubutegetsi bwose, bugasimburwa n’abategamiye kuri Isilamu.
Abayobozi bo muri CIA banzuye ko igisirikare cya Amerika n’ubutasi bwacyo byashobora kwica Khamenei no gusenya ubushobozi bwa Iran bwo gukora intwaro zikaze ariko ko ibitero by’Aba-Kurdes muri Tehran no gukuraho ubutegetsi bwose bw’iki gihugu bidashoboka.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko ubwo Trump yinjiraga muri iki cyumba, Umuyobozi wa CIA, John Ratcliffe, yamusobanuriye imyanzuro bafatiye mu busesenguzi, amwerurira ko igitekerezo cyo guhindura ubutegetsi bwa Iran ari inzozi zidashoboka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yabajijwe uko yumva igitekerezo cyo guhindura ubutegetsi bwa Iran, asubiza ko ibyo ari umwanda, mu gushimangira ko bitashoboka rwose.
Tariki ya 12 Gashyantare, Visi Perezida Vance yari yavuye muri Azerbaijan. Yitabiriye iyi nama, kandi na we yeruye ko icyifuzo cyo guhindura ubutegetsi bwa Iran kidashoboka, kabone n’iyo Ayatollah Ali Khamenei yakwicirwa mu bitero bihuriweho.
Trump yabajije Gen Caine uko abyumva, uyu musirikare amusubiza ko ibyinshi mu mugambi wo gutera Iran bireba Israel kandi ko akenshi wagiye utegurwa nabi, ikaba ari yo mpamvu kuri iyi nshuro Netanyahu akeneye cyane ubufasha bwa Amerika.
Gen Caine yagaragarije Trump n’abandi bayobozi ko Amerika niyinjira muri iyi ntambara, intwaro zayo zirimo izipfubya misile zizagabanyuka cyane, yibutsa ko zakoreshejwe cyane no mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya n’iya Israel na Hamas.
Uyu musirikare yavuze ko kurinda Umuyoboro wa Hormuz bishobora kuzagorana kandi ko Iran ishobora kuwufunga, gusa ibyo Trump yarabyirengagije, asubiza ko iyi ntambara izihuta cyane, Tehran ibure ubushobozi bwo gukora ibyo.
Nubwo Trump yagishaga inama, ibitekerezo bye byamusunikiraga ku gutera Iran, kandi yabonaga kwica Ayatollah Khamenei no gusenya ubushobozi bw’igisirikare cya Tehran byakwihuta, afatiye urugero ku buryo Abanyamerika bashoboye kwinjira muri Venezuela, bagafata Perezida Nicolas Maduro nta n’umwe uhatakarije ubuzima.
Minisitiri Rubio we yagaragaje ko nubwo atizeye ko Iran yakwemera amasezerano y’amahoro, umuti udakwiye kuba kuyishozaho intambara ifite ubukana nk’ubu ahubwo ko yakomeza gushyirwaho igitutu cyinshi cyatuma ihagarika umushinga wo gukora intwaro za nucléaire.
Visi Perezida Vance yaburiye Trump ko intambara yo muri Iran ishobora guhungabanya Uburasirazuba bwo Hagati, igapfiramo abantu benshi kandi ko bamwe mu Banyamerika bashobora kumufata nk’umugambanyi kuko yari yarabasezeranyije ko nibamutora, atazashora igihugu cyabo mu ntambara.
Vance yavuze ko gushoza intambara kuri Iran byahombya Amerika umutungo mwinshi kuko ari igikorwa gihenze cyane, ariko ubwo yabonaga Umukuru w’Igihugu ari guhatiriza, yemeye ko Amerika irasa i Tehran ariko igakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo intambara irangire vuba.
CIA yatanze amakuru yari akenewe cyane
Ku gicamunsi cya tariki ya 26 Gashyantare, Perezida Trump n’abandi bayobozi bake bo muri Amerika bahuriye mu nama ya nyuma y’umutekano irebana na Iran, yagombaga gufatirwamo umwanzuro udasubirwaho wo gushoza intambara kuri Tehran cyangwa kubireka.
Trump wari wicaye imbere nk’ibisanzwe, yatangije iyi nama, abaza buri wese umwanzuro yafashe. Gen Caine yashimangiye ko Amerika niyinjira muri iyi ntambara, intwaro zayo zizagabanyuka bikabije, ariko abwira Umukuru w’Igihugu ko niyanzura ko intambara iba, ingabo za Amerika zizabyubahiriza.
Visi Perezida Vance wari warwanyije igitekerezo cyo gushoza intambara kuri Iran yaramubwiye ati “Urabizi ko ntekerezo ko ari igitekerezo kibi, ariko niba ushaka kubikora, ndagushyigikiye.”
Ratcliffe wa CIA nta gitekerezo yatanze, ahubwo yasangije abitabiriye iyi nama amakuru mashya y’inama y’abayobozi bakuru ba Iran yagombaga kubera mu rugo rwa Ayatollah Ali Khamenei i Tehran tariki ya 28 Gashyantare, abwira Trump ko kwica Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran bishoboka.
Nyuma yo kumva imyanzuro ya bose, Trump yagize ati “Ntekereza ko dukwiye kubikora”, agaragaza ko Iran idakwiye kwemererwa gutunga intwaro za nucléaire, kandi ko ingabo za Amerika zikwiye kuba maso kugira ngo Iran itazarasa muri Israel cyangwa ahandi mu Burasirazuba bwo Hagati.
Gen Caine yabwiye Trump yaba aretse gutangiza intambara kuri Iran kugeza byibuze saa kumi z’umugoroba wo ku wa 27 Gashyantare. Ku gicamunsi cy’umunsi wakurikiyeho, habura iminota 22 ngo isaha uyu musirikare yatanze igere, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Operation Epic Fury iremejwe. Nta gusubira inyuma. Amahirwe masa.”
Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye mu rukerera rwa tariki ya 28 Gashyantare 2026, ku ikubitiro ihitana abayobozi bakuru bari mu nama i Tehran barimo Ayatollah Ali Khamenei. Tariki ya 8 Mata, ibi bihugu byatangiye kubahiriza agahenge mu gihe hari hategerejwe ibiganiro byateguwe na Pakistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!