Ni urupfu rwabaye mu ijoro ry’itariki 8 rishyira iya 9 Mata 2026 mu Kagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge, aho Ngenzi asanzwe atuye.
Uyu mushyitsi na we wari usanzwe ari umuhanzi yari yasuye Ngenzi aturutse i Rugende mu Karere ka Gasabo. Yageze ku Kimisigara mu ijoro ryo ku wa 8 Mata.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yahamirije IGIHE iby’urwo rupfu.
Yagize ati "Yahageze saa tanu z’ijoro aje gusura Ngenzi Serge. Ahageze ni bwo yatangiye gutaka umutwe no mu nda. Undi yahise agerageza kumushakira ubutabazi bw’ibanze, ahamagaza Imbangukiragutabara ariko abaganga bahageze basanga yamaze kwitaba Imana."
CIP Gahonzire yongeyeho ko ubu iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uwo mugabo ariko ko nta watawe muri yombi.
Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!