00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NCBA mu bufatanye na Longtai na Dongfeng bworohereza abashaka kugura imodoka z’amashanyarazi mu byiciro

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 29 May 2026 saa 08:43
Yasuwe :

Banki y’Ubucuruzi ya NCBA Rwanda n’ikigo gicuruza imodoka cya Longtai Group kizikura mu ruganda rwo mu Bushinwa rwa Dongfeng byinjiye mu bufatanye bugamije gufasha abantu bashaka kugura imodoka ariko badafite amikoro yose aho bazajya bayihabwa bakazishyura mu gihe cy’imyaka itanu kandi inafite ubwishingizi.

Gutangaza ubwo bufatanye ku mugaragaro byabereye i Kigali ku mugoroba w’itariki 28 Gicurasi 2026 ariko hashize amezi make iyo gahunda itangiye.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Nkubito Samuel yavuze ko ubwo bufatanye bugamije korohereza abantu gutunga imodoka zigezweho zikoresha amashanyarazi haba izo kugendamo n’izo gukoresha mu buryo bwa taxi nta nzitizi y’amikoro.

Ati “Dushaka gutanga umusanzu muri gahunda ya Leta yo kwimakaza ikoreshwa ry’ibinyabiziga bidahumanya ikirere kandi Dongfeng ikora imodoka nyinshi zikoresha amashanyarazi kandi zishimirwa n’abakiliya.”

Yagaragaje ko izo modoka ari mberabyombi haba mu zo kugendamo z’abantu ku giti cyabo ndetse n’izo gukoresha nka taxi kandi ko kuzitanga ku nguzanyo ari igisubizo.

Ati “Hari imbogamizi ijyanye n’amafaranga abashaka izi modoka nko mu buryo bwa taxi bagiraga kuko akenshi bakwa nka 20% y’agaciro k’imodoka babanza kwishyura. Twe nta yo kubanza kwishyura tubasaba tubaha amafaranga yose nk’umwenda kandi uhendutse bagatangira kwishyura nyuma y’ukwezi kandi haba harimo n’ikiguzi cy’ubwishingizi bwa SONARWA.”

Imodoka zizajya zitangwa ku nguzanyo binyuze mu kigo gicuruza imodoka za Dongfeng mu Rwanda cyitwa Longtai Group kandi abazikeneye bose n’abadasanzwe ari abakiliya ba NCBA bemerewe iyo serivisi.

Icyo NCBA ikora nyuma yo kwakira ubusabe bw’ushaka imodoka ku nguzanyo ni ugusuzuma amafaranga yinjiza bakavugana ayo azagenda yishyura ndetse abadahembwa ku kwezi bashobora kuvugana kujya bishyurwa nyuma y’ikindi gihe runaka ariko kitarenze umwaka.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Longtai Group Rwanda, Irareba François Regis yavuze ko mu gihe bamaze bakorana na NCBA Rwanda mu guha abantu imodoka ku nguzanyo bishyura mu byiciro, babonye bitanga umusaruro kuko izirenga 100 ziganjemo izikoreshwa nka taxi zimaze kugurwa.

Ikindi yagaragaje ni uko borohereza cyane abashaka kuva ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli bajya ku z’amashanyarazi.

Ati “Ibikomoka kuri peteroli byarahenze rero usanga abashaka kuva ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli bajya ku z’amashanyarazi bibasaba kuzigurisha ariko ayo babaha ntagura iz’amashanyarazi. Baraza rero bakayabishyura mu byiciro kandi kuko dukorana n’uruganda rwa Dongfeng tubaha garanti y’imyaka ibiri iyo imodoka igize ikibazo mbere tubakemurira ikibazo yagize.”

Umuyobozi wa Dongfeng muri Afurika, Mr Liao yavuze ko isoko ry’u Rwanda ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi riri kurushaho kwaguka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ngendahimana Aphrodis usanzwe ari umushoferi wa taxi waguze imodoka muri Longtai Group ahawe inguzanyo na NCBA Rwanda yavuze ko ari imodoka zikomeye zibasha kugenda mu misozi yo mu Rwanda kandi ikagira ikoranabuhanga rigezweho rituma yishimirwa n’abagenzi.

Yongeyeho ko indi nyungu ari uko akoresha amafaranga make ugereranyije n’ayo yakoreshaga agitwara ikoresha ibikomoka kuri peteroli ndetse no kuyishyura mu byiciro bikaba byaramworohereje kuyitunga ubu akaba atunze umuryango we.

Umuyobozi Mukuru wa Longtai Group, Zhao Xiaoyue, yavuze ko isoko ry’imodoka bacuruza muri Afurika bamaze kubona ko rihari ubu hakaba hagiye kwibandwa ku bikorwaremezo byazo mu bihugu birimo u Rwanda, Angola, Tanzania na Nigeria

Umuyobozi wa Dongfeng muri Afurika, Mr Liao yavuze ko isoko ry’u Rwanda ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi riri kurushaho kwaguka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Longtai Group Rwanda, Irareba François Regis yavuze ko mu gihe bamaze bakorana na NCBA Rwanda byatanze umusaruro
Ngendahimana Aphrodis usanzwe ari umushoferi wa taxi waguze imodoka muri Longtai Group ahawe inguzanyo na NCBA Rwanda yavuze ko ari imodoka zikomeye zibasha kugenda mu misozi
Umuyobozi Mukuru wa Longtai mu Rwanda, Zhao Xiaoyue yavuze ko isoko ry’imodoka bacuruza muri Afurika bamaze kubona ko rihari ubu hakaba hagiye kwibandwa ku bikorwaremezo byazo
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri NCBA Rwanda, Nkubito Samuel yavuze ko gufatanya na Longtai Group bigamije korohereza abantu gutunga imodoka zigezweho zikoresha amashanyarazi
Abaguze imodoka bahise bazihabwa ako kanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages