Yabigarutseho mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, yatangijwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 23 Mutarama 2024.
Yagize ati “Turi aha ngaha umwaka ushize twari dufite ibibazo bikomeye ndetse dufite n’ipfunwe. Icyo gihe ibiribwa byari biri ku kigero cya 20% (izamuka ry’ibiciro). Ni ubwa mbere byari bibayeho mu gihugu ndetse dufite n’impamvu zifatika.”
“Twavugaga intambara yo muri Ukraine, imvura mbi yadutwaye n’abantu n’imyaka iragenda; ibyo byose byatumye ibintu birushaho kuba bibi ariko mu kwishakamo ibisubizo, ubu inkuru nziza mbazaniye, turejeje mu gihugu hose, ibiryo birahari. Twejeje ibishyimbo, ibigori, ibirayi. Ku Bunani na Noheli, abantu bari baravuye ku ifiriti ubu bayisubiyeho.”
Minisitiri Dr Musafiri yashimiye abahinzi n’aborozi batanze umusanzu muri uru rugendo, abibutsa gufata neza umusaruro no kuwuhunika.
Ati “Abantu bahunike ibyo bazarya kuko ibishyimbo birahunikika, byose ntabwo ari ibyo gucuruza.”
Yavuze ko ingo 80% mu Rwanda zihagije ku biribwa, iki gipimo kikaba cyaravuye kuri 25% mu 2006 ndetse kuri ubu Umunyarwanda akaba abarirwa ko anywa litiro 78 z’amata ku mwaka zivuye kuri 20 mu 2006.
Minisitiri Musafiri yasobanuye ko icyatumye ibyo byose bigerwaho ari politiki y’igihugu igamije ko Abanyarwanda babona iby’ibanze nk’ifumbire n’imbuto, binyuze muri gahunda ya ’Nkunganire’.
Ikindi yavuze ni gahunda yo kudapfusha ubutaka ubusa, ubutarahingwaga bwose “buradukirwa” bituma hongerwa ubuso buhingwa bugera kuri hegitari ibihumbi 20.
Yavuze kandi ko abahinzi barushijeho kwegerwa, biza byiyongera ku mikoranire y’inzego zirimo Minisititeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu binyuze mu nama yabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Agaruka ku ngamba zo kugabanya ibyononekara nyuma yo gusarura, yagize ati “Niko kazi kacu ka buri munsi, hari ukwigisha abahinzi uko umusaruro ufatwa. Ibyo byose ni ibintu dukorana n’abahinzi n’abagura umusaruro ngo bikorwe neza.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!