Ni igikorwa gitangiye nyuma y’uko mu Kwakira 2020, Akarere kagiranye ibiganiro n’abikorera bo muri aka Karere bakumvikana ko inzu z’ubucuruzi muri uyu mujyi no mu nkengero zawo asukurwa asigwa amarangi muri gahunda yo kwimakaza isuku.
Umuyobozi w’ urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze Turatsinze Straton, yavuze ko iki gitekerezo bakigize nyuma y’uko mu nama y’umushyikirano iheruka kuba Akarere kanenzwe n’umukuru w’Igihugu ku bijyanye n’ umwanda ukihagaragara, bituma nk’abikorera bafata umwanzuro wo guca umwanda muri bagenzi babo.
Yagize ati " Mu nama y’umushyikirano iheruka kuba, Akarere kacu kanenzwe na Nyakubahwa Perezida wacu ku kibazo cy’umwanda ukihaboneka, ibi byatumye nk’abikorera twishyira hamwe twiyemeza gusukura aho dukorera dusiga amarangi, amazu ashaje akavugururwa kugira ngo duce burundu umwanda mu Karere kacu gafite umwihariko w’ubukerarugendo"
"Twihereyeho nk’abikorera ariko ibikorwa byacu bikomereza mu baturage nabo tubatoza isuku, twubakira abatagira aho kuba, abatagira ubwiherero nabo turimo kububakira, kuko abantu bose bakwiriye kugira isuku aho bari hose"
Yakomeje avuga ko abasize amarangi y’amasosiyete yamamaza bazareba amasezerano bafitanye nabo, hanyuma babona irangi rishaje nabo bakabasaba kurivugurura.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko n’ubwo barimo gusiga amarangi inzu z’ubucuruzi, bitazakorwa ku nzu zose kuko agaragaza ko ashaje azabanza kuvugururwa.
Yagize ati " Nk’ uko dusanzwe tuganira n’abikorera mu bikorwa tugira bitandukanye, niko twaganiriye nabo muri iki gikorwa cy’isuku hasigwa amarangi ku mazu yose y’ubucuruzi, bitewe n’ibara isantere yahisemo, ariko amazu ashaje yo yatangiye gusanwa, andi yubakwa bundi bushya kugira ngo abone gusigwa. Tuzakomereza no mu baturage abafite amazu atarimo sima bayakurungire, bagabanye ivumbi, batere uturabo ku migenderano, mu gikari kuko isuku ntigira umupaka"
Biteganyijwe ko hazasigwa irangi ku nzu z’ubucuruzi ziri mu masantere agera kuri 25 yo hirya no hino mu Karere ka Musanze, akaba ari igikorwa cyatangiye mu Ugushyingo 2020, aho icyiciro cya mbere cyo gusiga aya marangi kizarangirana muri Werurwe 2021, ahasigaye naho bikajya bikorwa buhoro buhoro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!