Politiki yo kuvana abaturage mu bukene, yagenaga ko abaturage bo mu cyiriro cya mbere n’icya kabiri bazajya bahabwa inka, abana babo bagafashwa kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kugira ngo bihangire imirimo ibazanira inyungu.
Yagenaga kandi ko ababyeyi babo bashyirwa zindi gahunda nka VUP, bagahabwa imirimo n’inguzanyo kuri make ndetse n’ibindi bibafasha hagamijwe kubakura mu bukene.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, avuga ko bafatanyije n’abafatanyabikorwa babo, Leta n’ubushobozi Akarere kishatsemo, bagiye gufasha iyo miryango.
Yagize ati "Dufite gahunda yo gufasha imiryango 12,500 iri muri gahunda yo kuva mu bukene, bafashwe kubyaza umusaruro amahirwe kandi iyo gahunda yaratangiye kuko iyo miryango yakorewe ifishi yo gukurikirana uko bagenda bahuzwa n’amahirwe ahari."
Guhera mu midugudu kugera ku rwego rw’igihugu, hari komite zashyizweho zigamije guherekeza abafite amikoro make binyuze mu guhabwa inkunga bakeneye ndetse bakaniha intego yo kwiyemeza kwivana mu bukene mu gihe gito.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!