00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Hatangijwe amarushanwa y’ibiganiro mpaka mu bigo by’amashuri

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 25 August 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatanu, mu Ntara y’Amajyaruguru hatangiriye amarushanwa y’ibiganirompaka hagati y’abanyeshuri ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo.
Ikigo cy’amashuli cya Ecole Secondaire Islamic de Ruhengeri ryari rihagarariye Akarere ka Musanze niryo ryatsindiye kuzahagararira intara y’amajyaruguru ku rwego rw’igihugu.
Aya mashuri atanu ya mbere akaba yatsindiye kuzajya ku rushanwa ku rwego rw’igihugu aho bazahura n’abazaturuka mu zindi ntara hakazavamo uzegukana igikombe mu (…)

Kuri uyu wa Gatanu, mu Ntara y’Amajyaruguru hatangiriye amarushanwa y’ibiganirompaka hagati y’abanyeshuri ku nsanganyamatsiko yo kwihangira umurimo.

Ikigo cy’amashuli cya Ecole Secondaire Islamic de Ruhengeri ryari rihagarariye Akarere ka Musanze niryo ryatsindiye kuzahagararira intara y’amajyaruguru ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu banyeshuri bitabiriye amarushanwa
Umwe mu banyeshuri atanga ibitekerezo bye mu biganiro mpaka

Aya mashuri atanu ya mbere akaba yatsindiye kuzajya ku rushanwa ku rwego rw’igihugu aho bazahura n’abazaturuka mu zindi ntara hakazavamo uzegukana igikombe mu marushanwa asoza azabera muri Kigali Serena Hotel.

Iri rushanwa ryaranzwe no guhangana gukomeye hagati y’abanyeshuri aho berekanaga ubuhanga buhanitse mu bumenyi bwo gukora ibiganiro mpaka byungura ubwenge ku ngingo bahawe kuganiraho.

Jado Castar, umunyamakuru kuri Radio 10 akaba n'umwe mu batanga amanota mu kanama nkemurampaka

Nyuma y’iri rushanwa, abanyeshuri banaboneyeho umwanya wo kwidagadura dore ko byari ibyishimo ku banyeshuli ba ESIR bari bamaze gutsindira umwanya wa mbere mu gihe aribo bari banakiriye aya marushanwa ku rwego rw’Intara.

Nk’uko twabitangarijwe na Sandra Teta, ukuriye akanama gatanga amanota muri aya marushanwa, Intara y’Amajyaruguru izahagararirwa n’ibigo by’amashuri bitanu bya mbere hakaziyongeraho Sunrise Secondary School ryatsindiye umwanya wa mbere mu gihugu umwaka ushize.

Aya marushanwa azajya agaragara kuri televiziyo y'u Rwanda; uyu ni Claude Kabengera umunyamakuru uyobora ikiganiro

Aya marushanwa ari kuba ku nshuro ya kabiri, uyu mwaka nabwo ari guterwa na Rwanda Inspiration Back Up ku nkunga n’ibigo bya reta n’ibyigenda bitandukanye harimo Coca-cola, BK, RDB, RGB, MYICT, MINEDUC, WDA, NYC, Imbuto Foundation n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages