Aba babyeyi babigarutseho mu birori byo kwerekana zimwe mu mpano abana baba bifitemo byabaye ku wa 28 Gashyantare 2025, bigamije guha umwana umwanya no kumushyigikira mu mpano bitabangamiye n’ubumenyi busanzwe.
Perezida w’inama y’ababyeyi barerera muri Winners Mount Academy, Nshimiyimana Concorde, yibukije ababyeyi ko uburere bw’umwana buturuka mu rugo bukuzuzwa na mwarimu, abasaba kurushaho kuba hafi y’abana
Yagize ati "Burya uburere buruta ubuvuke, imirerere iboneye ituruka mu rugo kuko bayiburiyeyo n’umwarimu ntacyo yashobora. Twe nk’ababyeyi turasabwa kuba hafi abana tukabaha uburere ndetse tukabaha n’uburenganzira mu kugira uruhare mu bibakorerwa. Tukabereka umutima wa kibyeyi kugira ngo nabo babe beza."
Bamwe mu banyeshuri biga muri Winners Mount Academy, bavuga ko kuba bahabwa umwanya bakerekana impano zabo bibafasha kurushaho kuzikuza nk’uko Mupenzi Shami Sabrine yabigarutseho.
Yagize ati "Turishimye cyane kuba tugaragaza impano dufite haba mu mbyino, imivugo, siporo ndetse n’ibyo twifuza kuzaharanira kuba nk’abaganga, abasirikare, abapolisi n’abandi. Kubera ko ntacyo wagereho utarize natwe tuzaharanira kwiga kugira ngo bitazabangamira izi mpano zacu."
Mugenzi we, Kamanzi Yvan Junior, na we yagize ati "Uyu mwanya watubereye mwiza, ndifuza kuzaba umuhanga kandi nzabigeraho kuko ababyeyi n’abarezi baranshyigikiye igisigaye ni ukubiharanira."
Umuyobozi wa Winners Mount Academy, Muhizi Elie, avuga ko ibikorwa byo kurera umwana mu buryo bwuzuye bazabikomeza, asaba ababyeyi n’abarezi guhora bibutsa abana ko kugera ku nzozi zabo bishoboka.
Yazize ati "Turi gufasha abana kwiyumvamo inshingano kuko abo turi kurera tugomba kubasangiza ku byo twatojwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kandi tugomba kumutumikira. Hari igihe tuzaba dufite abana bazi kuririmba ku rwego rwa ba John Legend n’abandi, dukeneye kugira abana bazi gukora ku rwego mpuzamahanga."
"Turabwira ababyeyi ngo nibite ku burere bw’abana babo ariko na none ntibabyige impano zabo, bareke impano zikure. Abarezi bo ndabibutsa ko bagomba kwibutsa abana ko bishoboka ko bavamo abantu bakomeye biturutse mu mpano."
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Musanze, Umutoni Alice, yashimiye ubuyobozi bwa Winners Mount Academy ku bwitange bakoresha ngo igihugu kigire abana bakibereye, asaba ababyeyi kujya bashakira abana babo umwanya bakabumva.
Yagize ati "Hano hari impano nyinshi, harimo abaganga, abasirikare, abarimu n’abayobozi mu ngeri zitandukanye. Minisiteri y’uburezi nayo ishishikajwe n’uko abana bahabwa ireme ry’uburezi ariko na none bakarihabwa hashingiwe ku byo biyumvamo kuko iyo umwana umuteguye ushingiye kubyo akunda biroroha cyane.”
Yakomeje ati “"Muri iyi minsi ababyeyi barahuze ariko tugerageze dushakire abana bacu umwanya twe kubaterera abakozi, tubabonere umwanya kugira ngo izi mpano zabo zikure kandi n’abo turabasaba kwiga cyane bagashyiraho umwete."
Icyo kigo cy’ishuri cyigisha kuva ku bafite imyaka itatu, bigishwa Igifaransa neza mu myaka itatu, bagera mu mashuri abanza bagatangira kwiga amasomo asanzwe mu Cyongereza nk’uko biteganywa mu nteganyanyigisho.























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!