00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Murebwayire Josephine wari Umurinzi w’Igihango yitabye Imana

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 October 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Umuryango Unity Club Intwararumuri watangaje ko Murebwayire Josephine wari Umurinzi w’Igihango, yitabye Imana ku wa 5 Ukwakira 2025 azize uburwayi.

Uyu muryango kuri uyu wa 6 Ukwakira wagize uti “Ni igihombo gikomeye ku gihugu, kuri Unity Club no ku bamumenye bose. Twifatanyije n’umuryango n’inshuti muri ibi bihe by’akababaro. Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Murebwayire yiciwe abana batandatu, umugabo we n’abandi bo mu muryango barimo abavandimwe, ubwo bari bahungiye muri Seminari nto ya Ndera.

Mu bihe byashize, Murebwayire yasobanuye uko yafashe icyemezo cyo kubana n’abana b’impfubyi kugira ngo abiteho, ati “Abo bana nabashyize mu gituza cyanjye, nkumva ko ubwo ndi mukuru, nari nakomeretse, numvaga ninkira ibyo bikomere, nzaca incuro abo bana bakabaho.”

Yasobanuye ko atigeze atoranya abana b’impfubyi yagombaga kurera, kuko yafataga n’abo atazi aho baturutse; baba ari abacitse ku icumu cyangwa se abatarahigwaga kuko yumvaga ko bose bakeneye umubyeyi ubitaho.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko Murebwayire agiye ari intwaza, intwari mu budaheranwa, umubyeyi wa benshi n’icyitegererezo ku bato no ku bakuru. Ati “Wahoraga ukeye, useka no mu kababaro, abo wareze bakwigiraho kuba ingeri. Sinigeze nkubona ukoresha uburakari.”

Mbere y’uko umugabo wa Murebwayire yicwa, yabanje gufungwa, ashinjwa kuba icyitso cy’Inkotanyi. Muri ibyo bihe, Murebwayire yatotejwe na Padiri Gakuba Deogratias wari umushumba wungirije wa Paruwasi ya Ndera, amutangaho urugero rw’ibyitso ubwo yasomaga misa.

Mu Ukuboza 2008, Inkiko Gacaca zahamije Padiri Gakuba ibyaha bya jenoside, zimukatira igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bair bahungiye muri Paruwasi ya Ndera. Yapfuye muri Gicurasi 2020.

Minisitiri Bizimana yagaragaje ko ubwo Murebwayire yibukaga itoteza yakorewe na Padiri Gakuba mu ruhame, yabivuganaga ubupfura, yigisha abantu kuba abantu nyabantu, ati “ukabatoza iteka na hose kuba ba nyamutima ukunda abandi utarobanuye, nubwo jenoside yagutwaye abana bose n’umugabo wawe.”

Murebwayire n’abandi babyeyi batanu bagizwe incike na jenoside bashinze itsinda bise ‘Humura Nturi Wenyine’ ryari rifite intego yo guhumurizanya, bakanakomezanya kugira ngo bongere biyubake.

Minisitiri Bizimana yatangaje ko Murebwayire yari afite ukwihangana n’urukundo rutagira umupaka, kandi ko yari ipfura ya bose, itoza abantu guhora baseka, agahamya ko yari umucyo umurikira abona.

Ati “Udusizemo icyuho, tuzakwibuka ubudacogora mfura y’ababyeyi. Tuzahora twigira ku bupfura bwawe. Itahire mubyeyi wizihiye abo wabyaye n’abo wareze. Itahire mucyo wahoraga uganje. Udutahirize miliyoni z’imfura usanze kwa Rugaba. Ruhukira mu mahoro.”

Mu 2015 ni bwo Murebwayire yahawe ishimwe ry’Umurinzi w’Igihango ku bw’uruhare yagize mu kwita ku bana b’impfubyi.

Murebwayire Josephine yazize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages