00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukuralinda yakebuye abarwanya gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza bifatanya n’abahakana Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 January 2024 saa 08:50
Yasuwe :

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda, yakebuye abarwanya gahunda y’u Bwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, abamenyesha ko bari kwifatanya n’abahezanguni bahakana, bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mukuralinda yasobanuye ko kuva ibihugu byombi byatangaza iyi gahunda ishingiye ku masezerano yasinywe bwa mbere muri Mata 2022, mu Bwongereza havutse ihuriro ry’abanyapolitiki ryiyunze n’abavugizi “b’abahezanguni ashingiye ku moko barimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi” kugira ngo bibasire u Rwanda.

Abo banyapolitiki bavuga ko u Rwanda rudafite ubushobozi bwo kwakira abimukira, ariko Mukuralinda yatangaje ko birengagije ko iki gihugu gicumbikiye neza impunzi zisaga 130.000.

Mukuralinda yagaragaje ko kwibasirwa k’u Rwanda hashingiwe kuri aya masezerano kwahaye imbaraga aba bahezanguni bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’ubwiyunge bw’abagituye.

Yatanze urugero ku nyandiko yatangajwe n’umwe mu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ikagezwa mu bagize Inteko Ishinga Amategeko; bamwe muri bo bakayishingiraho bashidikanya ku iterambere ry’u Rwanda, hirengagijwe impinduka zabaye mu Rwanda mu myaka 30 ishize.

Yibukije kandi ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka mu buryo buhoraho, imibereho y’Abanyarwanda ikarushaho gutera imbere.

Ati “Icyizere cyo kubaho cyikubye kabiri, Abanyarwanda ku mpuzandengo babaho kugeza ku myaka 70.”

Umuvugizi wa guverinoma wungirije yasobanuye ko umwanditsi w’iyi nyandiko, Norman Nishimwe uyobora umuryango Jambo Asbl wamamaza ikinyoma cy’uko mu Rwanda habaye jenoside ebyiri; kigamije kugira intungane abateguye n’abashyize mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uyu muryango wahaye urubuga abayobozi b’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, ugizwe n’abicanyi bahunze u Rwanda mu 1994. Aba bajenosideri barisuganyije, bagaba ibitero by’ubwicanyi mu Rwanda kuva ubwo, bagamije gukuraho Leta yunamuye u Rwanda, iri guhindura igihugu.”

Mukuralinda yasabye aba banyapolitiki ko mu gihe barwanya iyi gahunda, bajya babanza kureba abantu bari kwifatanya na bo.

Ati “Ni abahakana jenoside n’abashaka kwifashisha urugomo n’urwango kugira ngo basubize iki gihugu mu kavuyo n’amakimbirane.”

Mukuralinda yasabye aba banyapolitiki kumenya neza abo bifatanya na bo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages