00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukantaganzwa yijeje guharanira ubutabera bwihuse ku Banyarwanda

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 December 2024 saa 12:55
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Mukantaganzwa Domitilla, yijeje kuzaharanira gutanga ubutabera bunoze kandi bwihuse ku Banyarwanda.

Mukantaganzwa yatanze iri sezerano nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuri uyu wa 12 Ukuboza 2024. Perezida Kagame ni we wakiriye iyi ndahiro.

Perezida Kagame kandi yakiriye indahiro ya Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya, Hitiyaremye Alphonse.

Mukantaganzwa yagize ati “Tuzaharanira guha Abanyarwanda n’abaturarwanda ubutabera buboneye kandi butanzwe mu gihe gikwiye, dore ko ubutabera butinze, bufatwa nk’ubutatanzwe. Tuzakora uko dushoboye kugira ngo ubutabera dutanga burusheho gukomeza kugirirwa icyizere.”

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mushya yavuze ko ubutabera bwakomeje kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko cyane cyane kuva rwavugururwa mu 2003, agaragaza ko ariko hakiri ibikwiye kunozwa.

Ati “Hari byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bigikeneye kunozwa kugira ngo imikorere yarwo igere ku rwego rwifuza kandi inyure abarugana.”

Mukantaganzwa yijeje ko ubuyobozi bushya bw’Urukiko rw’Ikirenga buzakomereza aho abo busimbuye bagejeje, bunajye inama n’izindi nzego, buzirikana amahitamo y’Abanyarwanda y’ubudakemwa, kubazwa inshingano no gukora umurimo unoze.

Domotilla Mukantaganzwa yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe ivugururwa ry’amategeko kuva mu Ukuboza 2019. Asimbuye Prof. Ntezilyayo Faustin.

Nyuma yo kurahirira inshingano ya Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mushya, Mukantaganzwa yijeje Perezida Kagame guharanira ko Abanyarwanda babona ubutabera bwihuse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .