Ibi byabigarutseho mu gikorwa cy’ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bugamije gukumira ibyaha ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, cyabereye mu Karere ka Muhanga mu Ishuri rya GS Kabgayi kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022.
Ni ubukangurambaga bwagarutse ku byaha birimo gusambanya abana, gucuruza abantu, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi byaha by’ingengabitekerezo iganisha ku bikorwa bw’ubutagondwa n’iterabwoba.
Kalihangabo yagize ati “Mukwiye kwakira ibyo ababyeyi banyu babaha kuko iyo mwemeye ibyo muhabwa n’abandi bantu, baba bafite ibyo babashakaho. Mukwiye kwanga ibyaha no kwamagana ababashakaho ubucuti bwo kubagirira nabi cyangwa bakabizeza ibyiza muzasanga mu mahanga kandi arahanda. Mukwiye kumenya gutanga amakuru kugira ngo ibyaha byirindwe kandi abashaka kubashora mu bibi bibangiriza ubuzima bahanwe.”
Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rwanjye mu kurwanya ibyaha byo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byibasiye urubyiruko.”
Muri Raporo yagaragajwe n’Umuvugizi RIB, Dr. Murangira B Thierry, yagaragaje uburyo ibyaha byo gusambanya abana bikomeje kwiyongera kuva mu 2018, aho abugarijwe cyane ari abo mu kigero cy’imyaka 15 na 17.
Yagize ati “Mu myaka itatu ishize, amadosiye yakiriwe ni 12.840, aho muri 2018-2019 hakiriwe amadosiye 3.433, muri 2019-2020 hakiriwe 4.077, mu gihe muri 2020-2021 amadosiye yari 5.330, bigaragaza ko yiyongereye ku kigereranyo cya 55.2%, bangana 1.879 ugereranyije n’umwaka wari wawubanjirijwe.”
Dr. Murangira yavuze ko Intara y’Amajyepfo mu myaka itatu hasambanyijwe abangavu bagera ku bihumbi 2.288, aho muri 2018-2019 hasambanyijwe abagera kuri 609. Muri 2019-2020 hasambanyijwe 763 naho mu mwaka wa 2020-2021 hasambanywa abangavu 916, ni ukuvuga ko nabo biyongereyeho 50,4% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri iyi Ntara, abasambanyijwe bose ni 2.418 naho ababasambanyije bangana n’ibihumbi 2372, bisobanuye ko hari abagabo basambanyije abana barenga umwe. Akarere ka Muhanga kayoboye utundi mu kugira ibyaha byinshi. Gakurikirwa na Gisagara, Ruhango ndetse na Kamonyi.
Dr. Murangira yavuze ko abakobwa bihariye 97,1% bangana 13.254 by’abahohoterwa, naho abahungu bakaba 2,9% bangana na 392.
Mu bijyanye n’imyaka, abana bari hagati ya 15-17 nibo basambanywa cyane. Abaturanyi bihariye 68% by’ibikorwa byo gusambanya abana ,19,2% bigakorwa hagati y’abitana abakunzi naho 8,5% bigakorwa n’inshuti z’umuryango.
Mu myaka itatu ishize urubyiruko rusaga ibihumbi 18.559 rwafatiwe mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwe, aho Intara y’Amajyepfo yabonetsemo abasaga 2.852 bakoresha ibiyobyabwenge. Akarere ka Ruhango kabonetsemo ibigo byigwamo n’abanyeshuri bakoresha ibiyobyabwenge kurusha utundi, gakurikirwa na Huye ndetse na Gisagara.
Hagaragajwe imiterere y’ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu
Ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu, imibare igaragaza ko mu myaka itatu ishize, abasaga 213 bacurujwe, harimo abagabo 59 n’abagore 156. Ugendeye ku myaka yabo, abari munsi y’imyaka 18 ni abantu 69 naho abari yayo hejuru bakagera ku 146. Abagaruwe mu gihugu ni 50, benshi bakaba bagenda bijejwe akazi keza, kubaka imiryango, kwiga n’ibindi bishuko bitandukanye.
Minisitiri w’umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette yavuze ko urubyiruko rukwiye kumva neza ko ari u Rwanda rw’ejo.
Yagize ati “Mukwiye kwirinda ibibashora mu byaha ahubwo mukagandukira gukurikiza amahirwe muhabwa, mukiga mukirinda guca inzira z’ubusamo mushaka ubukire. Mugomba guharanira ko mwagera ku rugero rw’ababanjirije aho kurarikira ibyo mutavunikiye, kandi mufite ubushobozi ntashidikanywaho bwabafasha kubigeraho.”
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye uru rubyiruko kwemera ubuzima babayemo bikazababera imbarutso yo gukora cyane kugira ngo bazigeze ku buzima bwiza bifuza.
Bamwe mu rubyiruko basobanuye amasomo bakuye muri aya mahugurwa. Tuyizere Solange yavuze ko yize kujya atamaza abifuza kumuhohotera cyangwa bakabikorera bagenzi be.
Yagize ati “Hari abakorerwa ihohoterwa bikagirwa ibanga, nimbimenya nzabivuga kuko nta keza k’abatwangiza n’abadushuka bafite ibindi badushakaho.”











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!