Ibi birori byabaye ku wa 28 Kamena 2026, byitabirwa n’abayobozi batandukanye.
Muri ibi birori byahuriranye no gusoza umwaka w’amashuri wa 2025-2026, abanyeshuri bagaragaje impano zitandukanye binyuze mu mbyino za Kinyarwanda n’izigezweho, indirimbo, imikino njyarugamba n’ibindi.
Mu butumwa bwatangiwe muri ibyo birori, hagarutswe ku rwego rw’uburezi rutangirwa muri iri shuri, cyane cyane kuba rikomatanya integanyanyigisho y’u Rwanda n’iya Cambridge, ibituma riza ku isonga mu mashuri atsindisha neza abanyeshuri barangiza amashuri abanza.
Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, Nsengiyaremye Christophe, yashimye Umuryango Ahazaza washinze iri shuri, avuga ko wageze ku ntego yawo yo guhindura ubuzima bw’abana benshi binyuze mu burezi.
Yagize ati “Mu myaka 20 ishize, iri shuri ryashinzwe rifite intego yo guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu burezi. Uyu munsi turi kubona umusaruro w’icyo cyerekezo. Umuryango Ahazaza wagaragaje ko uburezi bufite ireme bushoboka kandi bugatanga umusaruro ugaragara hano muri Muhanga no mu Rwanda hose.”
Yakomeje avuga ko Minisiteri y’Uburezi yishimira imitsindire iri hejuru y’iri shuri, anasaba andi mashuri kuryigiraho.
Ati “Twishimira uburyo Ahazaza Independent School yashyize mu bikorwa integanyanyigisho mpuzamahanga ya Cambridge igafatanywa n’iy’igihugu. Ibi bifasha gutegura abana bashoboye guhatana ku rwego mpuzamahanga, ariko badasize inyuma umuco n’indangagaciro by’u Rwanda.”
Umuyobozi wa Ahazaza Independent School, Hamenyimana François, yavuze ko ishuri rifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa byaryo, harimo no gutangiza amashuri yisumbuye azakomeza gukoresha gahunda ya Cambridge.
Ati “Intego yacu ni ugukomeza gutanga uburezi bufite ireme no kwagura ikigo kugira ngo dutangize amashuri yisumbuye akoresha gahunda ya Cambridge.”
Yanagaragaje ko iri shuri ryita ku burezi budaheza, aho rifasha abana batishoboye kubona amahirwe yo kwiga.
Ati “Mu banyeshuri twigisha, umwe mu icumi ntiyishyura amafaranga y’ishuri. Niba dufite abanyeshuri 600, nibura 60 biga ku buntu.”
Niyonzima Emmanuel, yavuze ko yahisemo kurerera muri iri shuri umwana we kubera uburyo rizwiho gutsindisha no gutoza abanyeshuri indimi mpuzamahanga.
Mukamisha Jeanne we yashimangiye ko umusaruro mwiza w’umwana uturuka ku bufatanye bw’ishuri n’umuryango, asaba ababyeyi gukurikirana imyigire n’uburere bw’abana babo.
Ahazaza Independent School yashinzwe mu 2006 na Raina Luff ukomoka mu Bubiligi, witabye Imana mu 2024.
Kuri ubu ishuri rifite abanyeshuri 617, rikaba rikomeje ibikorwa byaryo riyobowe n’Umuryango Ahazaza kuri ubu uyoborwa na Richard Luff, umuhungu wa nyakwigendera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!