Mu 1978 abaturage bose bari 4. 831.527, bigera mu 1991 biyongereyeho 3,1% baba 7.157.551.
Gusa hagati ya 1991 na 2002 biyongereho 1,2% bitewe n’uko abarenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagera kuri 8.128.553. Nyuma bongeye kwiyongera bagera kuri 10.515.973 mu 2012, mu gihe mu mwaka ushize bari 13.246.394 nk’uko byagaragajwe n’amabarura yagiye akorwa muri iyo myaka.
Kugeza ubu ikigereranyo cy’abana umugore umwe wo mu Rwanda abyara ni 3,6 (ni ukuvuga ko ari hagati y’abana batatu na bane) uvuye kuri 5,9 mu 2012.
Imibare y’ibyavuye mu Ibarura Rusange rya Gatanu ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda ryakozwe mu 2022, yagaragaje ko mu mwaka waribanjirije (2021) havutse abana 364.549. Aba bana baruta abaturage b’Akarere ka Nyaruguru kuko kugeza ubu gatuwe na 318.126.
Umubare w’abana bavuka utandukanye mu Ntara n’Uturere, aho Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru ari byo bigaragaramo bake, mu gihe Intara y’Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba zica agahigo mu kugira abagore babyara cyane.
Umubare muto w’abana ku mugore umwe wagaragaye mu Karere ka Kicukiro (2,8) mu gihe umunini ari uwo muri Rusizi (4,5).
Uretse Rusizi iza ku mwanya wa mbere mu kugira abana benshi bavuka, utundi turere tune tuyigwa mu ntege turimo Gisagara (4,4); Nyaruguru na Nyagatare (4,2) mu gihe Nyamasheke ifite 4,1.
Nyuma ya Kicukiro ifite uburumbuke buri hasi (2,8) uturere tuyibanziriza turimo utwo mu Mujyi wa Kigali ni ukuvuga Nyarugenge (3); Gasabo (3,1); Rulindo (3,1) na Gakenke (3,2).
Uburumbuke mu Rwanda bwaragabanutse mu myaka 44 ishize kuko mu 1978 umugore umwe yabarirwaga abana 8,6 mu gihe mu mwaka wa 2022 bageze kuri 3,6.
Umuvuduko w’igabanuka wagaragaye cyane hagati y’umwaka wa 1978 na 1991 aho bavuye ku 8,6 bagera kuri 6,9 ariko bihita bigenda buhoro bigera mu 2002 ari 5,9.
Ni ibiki byaba bituma abagore babyara abana benshi?
Ku rwego rw’isi, igihugu gifatwa nk’igifite igipimo gito cy’uburumbuke ni Korea y’Epfo (0,78) mu gihe Niger ifite kinini (6,82). Kuva mu 2020, ku isi igipimo rusange cy’uburumbuke ni abana 2,3.
Abahanga bahuza uburumbuke n’urwego rw’iterambere ry’ubukungu umuntu ubwe aba agezeho, kuko kuva hambere ibihugu bikize byagiye bigira ikigero cy’uburumbuke cyo hasi hashingiwe ku byo abaturage babyo batunze, amashuri bize, kuba batuye mu mijyi n’ibindi.
Bitandukanye no mu bihugu bikennye cyane aho abagore babyara cyane. Rimwe na rimwe kubyara abana benshi bisanishwa no kuba abagore batagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro, kuba bafite imyizerere ishingiye ku madini ari benshi, kuba batarize amashuri menshi cyangwa badafite akazi nubwo baba barize.
Impuguke mu by’ubukungu n’Umunyamateka akaba n’umwe mu bajyanama ba Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Sanjeev Sanyal, avuga ko ikigero cy’uburumbuke gishobora kuzakomeza kumanuka mu myaka iri imbere. Biramutse bigenze bityo, byafasha mu kuringaniza ubwiyongere bw’abatuye isi hagati y’umwaka wa 2050 na 2070.
Ibi ariko bitandukanye n’ibiteganywa n’Umuryango w’Abibumbye aho ubwiyongere bw’abaturage ku isi buzakomeza kugeza mu 2100.
Gusa ibi bigereranyo iyo bihujwe bigaragaza ko hari igihe abatuye isi bashobora kuzaba batiyongera, ntibanagabanuke.
Ni ukuvuga ko umubare w’abana bazaba bavuka wongeyeho abinjira [mu gice runaka cy’isi] uzaba ungana n’uw’abapfa wongeyeho abasohoka.
Ibyavuye mu ibarura mu Rwanda byerakana ko abangavu bangana na 2,6 babyaye. Iyi mibare iri hejuru mu bataye ishuri ugereranyije n’abana bakiri ku ntebe y’ishuri.
Mu batarigeze bagera mu ishuri ababyaye imburagihe ni 5,2%; 7,8% mu bari barataye ishuri na 0,6% mu bari bakiri mu ishuri.
Impfu zaragabanutse, icyizere cyo kubaho kirazamuka
Umubare w’abaturage bapfa waragabanutse hagati y’umwaka wa 1978 na 2022. Ibipimo byerekana ko wavuye kuri 17,1 ugera kuri 6,3 ku bantu 1000 mu myaka 44 ishize.
Impfu z’abana na zo zaragabanutse ugereranyije ibyavuye mu mabarura yo mu 1978 na 2022. Ku mpinja zavuye ku 144 ku bihumbi 100 bavutse ari bazima mu 1978, zigera kuri 28,9 mu 2022.
Icyizere cyo kubaho cyazamutse hagati ya 1978 na 1991 (imyaka yavuye kuri 46 igera kuri 54) iza kugabanuka kuva mu 1991 kugeza mu 2002 (iva kuri 54 igera kuri 51), mbere y’uko yongera kuzamuka ikava kuri 64 mu 2012 ikagera kuri 69,6 mu 2022.
Igabanuka ry’icyizere cyo kubaho kuva mu 1991 kugeza mu 2002 risobanurwa n’impamvu za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo zitaziguye n’iziziguye nk’ubukene mu baturage, isenyuka ry’ibikorwa by’ubuvuzi n’imiberehi y’abaturage n’ibindi.
Ibi byaje kugenda bifata umurongo nyuma aho abaturage batangiriye kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi, izo gukingira, amazi meza, imiturire myiza n’izindi mpinduka mu mibereho muri rusange.

Uko Uturere turushanwa mu kubyara abana benshi


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!