00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gihembwe cya 2027 A u Rwanda ruzahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi 760

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 18 August 2026 saa 11:26
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyatangaje ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2027A ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 765 ari bwo buzahingwaho mu gihugu cyose.

RABA yagaragaje ko Leta igiye gushyira imbaraga mu buhinzi bubungabunga ubutaka ndetse no gukuba kabiri ku musaruro uboneka mu byanya bigega bizwe nka FOBASI.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kanama 2026 ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba hateraniraga inama yaguye igamije kurebera hamwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya 2027 A no gufata ingamba zafasha abaturage kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RAB, Dr. Florence Uwamahoro, yavuze ko mu buso bungana na hegitari ibihumbi 765 buzahingwaho, harimo hegitari ibihumbi 100 zizahingwa mu buryo bubungabunga ubutaka, mu gihe izindi ibihumbi 246 zizahingwa mu byanya bigega, harimo hegitari ibihumbi 100 zizitabwaho by’umwihariko.

Ati “Ubu buhinzi busigasira ubutaka ni ubuhinzi dushaka gushyiramo imbaraga muri iki gihembwe cy’ihinga kuko twabugerageje mu bushakashatsi kugira ngo tubashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Dr. Uwamahoro yavuze ko babonye ko ubutaka batabukomeretsa ahubwo abahinzi babuharura, bagaca imyobo aho bagiye gutera, bagashyiramo ifumbire, bagakomeza kubagara no gusasira kugira ngo umusaruro uzabe mwiza.’

Dr. Uwamahoro yavuze ko kuri ubu bamaze guhugura abantu benshi ku buryo bizeye ko bazafatanya n’abaturage mu kubigisha guhinga muri ubu buryo.

Ku bijyanye na FOBASI, Dr. Uwamahoro yavuze ko bifuza gukuba kabiri umusaruro wabonetse mu mwaka ushize ari na yo mpamvu ubuso buzahingwaho bwiyongereye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yavuze ko bamaze gutangira kwitegura muri iki gihembwe aho bashyize imbaraga mu gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka. Yavuze ko banatangiye gusaba abahinzi kwiyandikisha muri Smart Nkunganire kugira ngo batangire babone ifumbire n’imbuto kugira ngo umunsi imvura izaba yageze hasi bazahite batera aho gutangira kwitegura.

Ati “Twihaye n’intego ko ibyanya yaba ibyuhirwa n’ibituhirwa tuzagera kuri toni umunani kuri hegitari, umuceri tugere kuri toni zirindwi kuri hegitari.’’

Biteganyijwe ko ibihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, umuceri na Soya biri mu bizibandwaho cyane muri iki gihembwe cy’ihinga. Ubuyobozi bwasabye kandi abafite ubutaka bunini ariko badahinga kubuha abandi baturage bakabuhinga mu rwego rwo kongera umusaruro.

Mu gihembwe cya 2027 A u Rwanda ruzahinga ku buso bwa hegitari ibihumbi 760

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages