00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tukiriho Jenoside ntizongera ukundi mu Rwanda- Lt Col (Rtd) Nyirimanzi

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 7 June 2026 saa 02:22
Yasuwe :

Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard yahumurije Abanyarwanda ko mu gihe Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikiriho, idashobora kongera kubaho ukundi nubwo abayigizemo uruhare bagifite muri gahunda guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yabigarutseho ubwo yatangaga ikiganiro mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye muri ADEPR Paruwasi ya Gasabo.

Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yerekanye ko bibabaje kubona u Rwanda rwari rutuwe n’abantu 95% b’abakirisitu ariko hakaba harabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje ashimangira ko Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi nyamara amahanga yaratereranye abicwaga nubwo yari afite amakuru yashoboraga gutuma Jenoside ikumirwa cyangwa igahagarikwa vuba.

Lt Col (Rtd) Nyirimanzi kandi yavuze ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abayigizemo uruhare bagifite umutima wo kuzuza umugambi wayo, ariko ntacyo bazageraho.

Ati “Nubwo abakoze Jenoside bagikomeje umugambi wabo mubisha aho bahungiye muri RDC, nubwo hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya ryayo, aho bari hose ku Isi, muhumure Jenoside ntizongera kubaho ukundi mu Rwanda, mu gihe abayihagaritse bakiriho, mu gihe tukiriho kandi tugifite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere n’abahagaritse Jenoside no mu gihe n’Abanyarwanda bagenda bahinduka.”

Yagaragaje ko gufata ibice bitandukanye birimo Rebero byakomye mu nkokora umugambi w’abakoraga Jenoside mu mujyi wa Kigali ndetse na Leta yiyise iy’Abatabazi yari ku isonga ry’ikorwa rya Jenoside ihungira muri Gitarama.

Ati “Burya ni yo mpamvu Inkotanyi nyinshi zoherejwe muri Kigali kugira ngo zikureho iyo Leta, kuko Leta ni yo itegura Jenoside. Ntabwo ari abantu, ni Leta ikoresha inzego zayo harimo n’abaturage, ubashije gukuraho iyo Leta rero urebye uba wagikoze. Niyo mpamvu yirukanywe hano, yahungira i Gitarama naho ikirukanwa iza guhungira ku Gisenyi nabwo irirukanwa kugira ngo hajyeho Leta y’ubumwe.”

Yongeyeho kandi ko “Itegeko rero ryari ukuyibuza amahwemo, kubera ko ari yo yari ku isonga ry’abashyiraga mu bikorwa Jenoside…itegeko yatanze [uwari uyoboye urugamba] ryari ukwibasira abayikora no kurokora abicwaga igihe cyose bishoboka.”

Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yanashimiye ADEPR kuba yarafashe icyemezo cyo kwambura inshingano z’ubushumba abapasiteri 35 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Mu by’ukuri birababaje kubona mu zindi kiliziya n’amatorero, abahamijwe icyaha cya Jenoside bakanabihanirwa n’inkiko basubira mu nshingano zabo nk’aho nta cyaha bakoze.”

Yanasabye abashumba bo muri ADEPR kwibanda ku nyigisho zigamije kwigisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi biganjemo abarangije ibihano byabo gusaba imbabazi abo bahemukiye kuko nabo biteguye kuzitanga.

Ati “Rwose icyo kibazo mugihagurukire kuko biri mu bidindiza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”

Yanasabye ADEPR gukomeza kugira uruhare mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye.

Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yasabye urubyiruko kwitandukanya n’umuvumo w’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Rubyiruko mwitandukanye n’abashaka kubakururira muri icyo cyaha gikurura umuvumo udashira, n’iyo baba abo mu muryango wanyu.”

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pst Ndayizeye Isaie, yasabye abantu bose baba baragize uruhare muri Jenoside gusaba imbabazi, by’umwihariko abahungiye mu mahanga nyuma yo gukora ibyo byaha.

Ati “Umuntu ashobora guhunga igihugu ariko hari ibyo atazahunga. Ntawe uzahunga gupfa, ndetse n’urubanza Imana izacira abanze kwihana ntawe uzabihunga.”

Yasobanuye ko itorero rizakomeza kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubaka abantu mu buryo bwuzuye, kwirinda ikibi icyo ari cyo cyose n’icyaganisha ku ivangura iryo ari ryo ryose.

Yashimiye abagize ubutwari bwo guhisha abahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ananenga bikomeye abari abakirisitu n’abapasiteri bijanditse mu bwicanyi.

Kayirebwa Vestine watanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yasobanuye ko yafashijwe n’uwari umwarimu muri ADEPR wamuhishe kugeza Jenoside irangiye nubwo habuze gato ngo yicwe.

Abakirisitu ba ADEPR bibukijwe ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagizwemo uruhare n'abari abakirisitu
Abagize ADEPR Paruwasi ya Gasabo bunamiye abari abakirisitu bayo barenga 600 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abapasiteri bibukijwe ko mu nyigisho batanga, bagomba kwibanda ku zigamije gutuma Abanyarwanda bakomeza kunga ubumwe
Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pst Ndayizeye Isaie, yasabye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gusaba imbabazi abo bahemukiye
Lt Col (Rtd) Nyirimanzi Gerard yahumurije Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages