Byagarutsweho mu biganiro byayihuje na Minisiteri y’Ubutabera n’abafite amahoteli, utubari n’utubyiniro n’ahandi hahurira abantu benshi, kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Mutarama 2017.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abitabiriye ibi biganiro kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kutarebera ababikoresha kubera ingaruka bigira ku buzima bw’abantu.
Yagize ati “Ntabwo ari ibyo kurya, si ibyo kunywa, ntabwo bigira intungamubiri, ntabwo ari umuti. Ntabwo ntekereza ko umwe muri twe yahahamagara abana ngo abahe ifunguro rya mu gitondo, bagera ku meza akazana urumogi, Cocaïne, Héroïne akabagaburira[…] icyo rero mbasaba, ntabwo ari ukwitana bamwana, ntabwo ari ukuregana. Icyo dukwiye gukora ni uguhaguruka, tukavuga ngo oya ntabwo ibi bintu byabaho ndeba.”
Umuyobozi w’ihuriro ry’abashinzwe kwakira abantu mu Rwanda, Nsengiyumva Barakabuye, yavuze ko ku ruhande rwabo, bagiye gukaza umurego bafatanyije n’ibigo byigenga bicunga umutekano mu mahoteli n’ahandi, mu gukumira abinjizamo ibiyobyabwenge.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, avuga ko bimwe mu biyobyabwenge bitahurwa mu Rwanda birimo Cocaïne, Héroïne, Muriture, Shisha n’ibindi, ndetse ko abafite ibikorwa bihuza abantu benshi bigize ba ntibindeba, ku buryo hadafashwe ingamba ikibazo cy’ikoreshwa ryabyo cyafata indi ntera.
Ubwo yasozaga inama ya 15 y’Umushyikirano, Perezida Kagame yasabye ko ibiyobyabwenge bifatwa nk’ikibazo giteye ubwoba, asaba inzego zitandukanye kugihagurukira.
Minisitiri w’urubyiruko, Rosemary Mbabazi, aheruka gutangaza ko mu Rwanda urubyiruko rusaga ibihumbi 16 n’abakuze basaga 5000 bakoresha ibiyobyabwenge.



















TANGA IGITEKEREZO