00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mozambique: Abanyarwanda batangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 April 2026 saa 01:58
Yasuwe :

Abahagarariye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique tariki ya 7 Mata 2026 bahuriye kuri Ambasade y’u Rwanda, batangira ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo munsi, abagize umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mozambique, abakozi n’abayobozi ba Ambasade y’u Rwanda, bakurikiye ibiganiro byabereye i Kigali n’ijambo rya Perezida Paul Kagame ritangiza icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique, Col (Rtd) Donat Ndamage n’umugore we bacanye urumuri rw’icyizere, bafata n’umwanya wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 8 kugeza ku ya 11 Mata 2026, kuri Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique hazajya herekanwa filime zisobanura uko Jenoside yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Tariki ya 12 Mata, Abanyarwanda baba muri Mozambique n’inshuti bazahurira mu gikorwa cyihariye cyo kwibuka Jenoside, kizabera muri Polana Serena Hotel iherereye mu mujyi wa Maputo.

Ambasaderi Ndamage yavuze ko ibi bikorwa bizaba kigamije gusobanurira by’umwihariko urubyiruko amateka ya Jenoside no kumenya impamvu yo kwibuka.

Yagaragaje kandi ko ibi bikorwa bizafasha Abanya-Mozambique gusobanukirwa ibihe byo kwibuka, amahanga ashishikarizwe kugeza mu butabera abakoze Jenoside bayahungiyemo.

Abanyarwanda baba muri Mozambique bakurikiye igikorwa cy'icyunamo n'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside
Ambasaderi Col (Rtd) Ndamage n'umugore we bacanye urumuri rw'icyizere
Biteganyijwe ko tariki ya 12 Mata, Abanyarwanda n'inshuti bazahurira mu gikorwa cyihariye cyo kwibuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages