Iyo nyubako yafunguwe aho iyi kaminuza isanzwe ikorera mu Karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, irimo n’ibikoresho bizafasha abanyeshuri kwiga mu buryo bugezweho bimenyereza umwuga , byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi Kaminuza iranateganya gutangiza ubufatanye na Kaminuza yitwa Utalii yo muri Kenya mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no kugira ishami ryayo ry’amahoteli n’ubukerarugendo icyitegererezo no kubaka hoteli izajya ifasha abanyeshuri kubona aho bimenyerereza umwuga.
Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe amashami ya Mount Kenya mu Rwanda, Prof. Evans Kerosi, yavuze ko ari igikorwa gikomeye kaminuza igezeho.
Yagize ati “Uyu munsi ni uw’ibyishimo kuko twatangije uburyo bwo gufasha abanyeshuri kwimenyereza ibijyanye n’amahoteli. Bizanafasha n’ikigo mu gihe kirekire kuko bazaba bafite aho bashyirira mu bikorwa ibyo biga bakabona ubumenyi bufatika[..] iyo tuganira n’abanyeshuri bacu igihe basoza amasomo yabo, tuba twizeye ko bazahita babona akazi byihuse.”
Umwarimu ushinzwe agashami k’amasomo y’amahoteli n’ubukerarugendo, Abuto Benson, yavuze ko iyo nyubako irimo n’ibikoresho igiye kuba igisubizo ku banyeshuri kuko ntawuzongera kugira ikibazo cyo kwiga mu magambo gusa.
Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, John Mwangemi, yavuze ko akamaro k’amashuri muri rusange ari ukuzamura ubumenyi bw’abaturage no kongera ubukungu bw’igihugu, yongeraho ko Kenya, Uganda n’u Rwanda byiyemeje gushishikariza ibihugu bihuriye mu muhora wa ruguru gukomeza guteza imbere no kuzamura ireme ry’uburenzi mu karere.
Kugeza ubu, iyi Kaminuza ifite abanyeshuri basaga 85 biga amasomo y’amahoteli n’ubukerarugendo bazahita batangira kuyikoresha.
Amafoto:Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO