00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moto zikoresha lisansi zigiye gukumirwa ku isoko ry’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 April 2026 saa 02:23
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko moto zikoresha lisansi cyangwa mazutu zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, abantu bakayoboka izikoresha amashanyarazi.

Muri Mutarama 2025 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kutongera gutanga impushya kuri moto nshya zikora ubucuruzi (taxi moto) zikoresha lisansi mu Mujyi wa Kigali.

Ni icyemezo cyafatiwe abashya bashaka kwinjira mu kimotari, bivuze ko umuntu mushya ugiye gukora ikimotari iyo agiye kuri RURA gushaka ibyangombwa, asabwa ko moto akoresha iba iy’amashanyarazi.

Amb Uwihangaye yagaragaje ko icyo cyemezo kiri gutanga umusaruro kandi ko mu gihe cya vuba icyo cyemezo kizaba cyamaze gufatwa ku rwego rw’Igihugu.

Ati “Muzi ko Leta yafashe icyemezo ko moto zitwara abantu zigomba kuba ari iz’amashanyarazi cyane cyane mu Mujyi wa Kigali. Mu minsi ya vuba tugiye kwangura iyo ngamba ibe iy’igihugu cyose. Ntihagire moto yongera kwinjira mu gihugu itari iy’amashanyarazi, n’izitwara abantu mu gihugu hose bibe bityo."

Yongeyeho ati “Isoko rimaze gufata, hari abazana moto, hari abakora ibyo gutanga umuriro, ntabwo ushobora kuvuga ko byera ngo de, ariko isoko rimaze gukura ku buryo dushobora kubyagura.”

Imibare yerekana ko nibura mu mwaka wa 2025, mu Rwanda hagurishijwe moto 14.031 bingana n’izamuka rya 28% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Umubare munini w’izi moto zacurujwe ni izikoresha amashanyarazi, cyane ko zimaze kwiyongera ku kigero cya 686% kuva zagera mu Rwanda nk’uko urubuga ‘motorcyclesdata’ rubigaragaza.

Iyo hafashwe icyemezo cyo guhagarika kwandika moto zikoresha ibikomoka kuri peteroli nka bumwe mu buryo bwo gutwara abagenzi, izisanzwe zemerewe gukora zo zikomeza umurimo nk’uko bisanzwe.

Moto zikoresha lisansi zigiye guhagarikwa kwinjira ku isoko ry’u Rwanda
Hirya no hino mu gihugu hari kubakwa za sitasiyo z'amashanyarazi
Moto zikoresha amashanyarazi mu Rwanda ziri gutanga icyizere
U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga muri moto zikoresha amashanyarazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages