00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Uburezi yaburiye abarimu bazafatwa bimuye abanyeshuri badashoboye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 June 2020 saa 10:05
Yasuwe :

Minisitiri w’Uburezi, Uwamariya Valentine yaburiye abarimu bizagaragara ko bimura abanyeshuri batatsinze nyuma y’ibyumba bishya by’amashuri Leta igiye kubaka bizafasha mu kugabanya ubucucike mu mashuri.

Ahenshi abanyeshuri bamwe bimurwaga batatsinze uko bikwiriye ahanini kubera kwiga bacucitse ku buryo mwarimu atabona uko abakurikirana bose, hakaba abumva amasomo vuba n’abatayumva.

Kuri uyu wa Gatandatu, hirya no hino mu gihugu hatangijwe ku mugaragaro iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigomba kuba byarangiye mbere y’uko amashuri asubukura muri Nzeri 2020.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, Minisitiri Uwamariya yavuze ko abarimu bajyaga bitwaza ubucucike bakagira abo bimura batabikwiriye cyangwa bagasibira kuko hari amasomo batumvise, ngo bagiye kujya babibazwa.

Ati “Niba umwarimu afite ishuri ashoboye kugenzura, agahabwa ibyangombwa byose nkenerwa mu kwigisha , azasobanura uburyo umunyehsuri yimuwe atabifitiye ubushobozi.”

Kwimura abanyeshuri benshi hirindwa gusibira ni gahunda yatangijwe mu 2001 ubwo Guverinoma y’u Rwanda yahangana n’ikibazo cyo guta ishuri no guteza imbere gahunda y’uburezi kuri bose.

Hari henshi byagiye binegwa ko mu banyeshuri bimurwa haba harimo n’abadashoboye, bigatuma mu byiciro bisoza hari ababirangiza bigaragara ko ubushobozi bwabo ari buke.

Muri Gashyantare umwaka ushize, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza asaba ibigo by’amashuri kwimura abanyeshuri ari uko batsinze ibizamini n’isuzuma bumenyi gusa, utageze ku manota asabwa agasibizwa mu mwaka yarimo.

Aya mabwiriza ysohotse nyuma y’aho Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020.

Mu myanzuro yafashwe ku bijyanye n’uburezi, harimo uvuga ku “Guhagarika umuco wo kwimura abanyeshuri batatsinze (automatic promotion) hagamijwe kwimakaza ireme ry’uburezi”.

Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi avuga ko mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza, umwana wese wakurikiranywe neza yimurirwa mu mwaka ukurikira ariko ko “nta munyeshuri ugomba kwimukira mu mwaka ukurikiyeho atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza, umwana agomba kwimurwa ari uko azi gusoma neza, kwandika no kubara hashingiwe ku biteganywa n’integanyanyigisho zo muri icyo kigero cy’imyigire n’imyigishirize.

Mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza, gusibiza abanyeshuri bizajya bikorwa n’akanama gashinzwe gusibiza, kwimura no kwirukana gashingiye kuri raporo yatanzwe n’umwarimu.

Mu gihe umunyeshuri asibiye, urwego rwafashe icyo cyemezo, rugaragaza impamvu kandi rugafata ingamba zihamye zatuma arushaho gukora neza mu mwaka w’amashuri ukurikiraho.

Aya mabwiriza avuga ko mu mashuri yisumbuye naho umunyeshuri atagomba kwimukira mu mwaka ukurikiraho mu gihe “atatsinze nk’uko biteganywa n’isuzumabumenyi n’ibizamini”.

Nibura abanyeshuri bakagombye kuba batarenze 40 cyangwa 45 mu ishuri rimwe ariko imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2018 igaragaza ko mu mashuri abanza ishuri rimwe ribarirwa abana bari hagati ya 69-78.

Mu mashuri ya Leta intebe imwe ibarirwa abanyeshuri batanu mu gihe mu mashuri yigenga ari abanyeshuri babiri ku ntebe nkuko imibare ya Mineduc yo mu 2018 ibigaragaza.

Kuva mu ishuri ku bana biga mu mashuri abanza biri ku kigero cya 6.7 %, naho mu mashuri yisumbuye biri kuri 5.8%.

Minisitiri Uwamariya yavuze ko mu gihe umwarimu afite abanyeshuri bake mu ishuri, mu gihe himutse udashoboye cyangwa hakagira usibira nta mpamvu azabibazwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages