00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe yatanze ipeti ku bofisiye bato 635 binjiye muri Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 13 December 2024 saa 01:11
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya 635 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), nyuma yo gusoza amahugurwa y’abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, NISS, Aimable Havugiyaremye, Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, abayobozi mu nzego zitandukanye z’umutekano n’iz’igihugu ndetse n’ababyeyi baje gushyigikira abana babo.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ni we watanze ipeti ku barangije amahugurwa.

Yanahembye abapolisi batatu bahize abandi mu gihe bari bamaze batozwa, ari bo Manzi Eric wabaye uwa gatatu, Dr. Nahimana Felix wabaye uwa kabiri n’uwabaye uwa mbere, Ndinzi Frederick.

Dr. Ngirente yavuze ko umutekano ari umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda kandi ko Polisi ifatanyije n’Abanyarwanda n’izindi nzego z’umutekano, yuzuza kuzuza inshingano zayo neza.

Ati "Amajyambere n’umutekano dufite, dufite inshingano zo kubirinda, umutekano ni umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abaturage yabashije kuzuza neza inshingano zayo, ibyatumye Abanyarwanda n’inshuti zarwo bakomeza kuyigirira icyizere.”

Yagaragaje nubwo mu Rwanda umutekano ari wose, ku Isi muri rusange hakigaragara ibikorwa bihungabanya umutekano bityo ko Polisi y’u Rwanda igomba guhora yiteguye kuwucunga.

Muri ibyo harimo ibyaha byambukiranya imipaka, ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bikoreshwa ikoranabuhanga kandi Polisi y’u Rwanda isabwa kwitegura bihagije guhangana na byo.

Ati “Polisi igomba kandi kwihatira gukorana n’abaturage aho biri ngombwa kugira ngo batangire amakuru ku gihe ajyanye n’ibyaha byaba bishobora kuhagaragara. Irasabwa kandi kugira uruhare mu bindi bikorwa bitari umutekano nko gushyikiriza abaturage ibikorwa by’iterambere.”

Yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza kubakira ubushobozi Polisi y’Igihugu byaba mu bikoresho, mu bikorwaremezo, kongera abakozi no mu bundi bumenyi bukenerwa mu kubungabunga umutekano.

Yasabye abarangije amasomo kurangwa n’indangagaciro no gutera ikirenge mu cya bakuru babo basoje amahugurwa mbere bagiye gusanga mu nshingano.

Yanabasabye kandi kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo gukorera igihugu no guhora iteka bazirikana indahiro barahiye.

Yashimye imiryango y’abanyeshuri barangije amahugurwa kuba yaragize uruhare rwo kubarera neza bakaba bageze ku rwego rwo gukorera igihugu.

Ubusanzwe abarangije amahugurwa yo muri iki cyiciro baba bafite ubumenyi n’ubushobozi n’indangagaciro bibemerera gukora akazi ka gipolisi mu Rwanda no mu mahanga.

Ni amahugurwa yitabirwa n’inkumi n’abapolisi bavuye muri Polisi y’u Rwanda n’abavuye mu buzima busanzwe bwa gisivili ariko bose baba barangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ni amahugurwa amara amezi 12 batozwa kuba abayobozi, gukora ibintu byinshi mu gihe gito, gukoresha imbunda n’ibindi bikoresho byifashishwa na Polisi mu kazi kayo ka buri munsi ndetse no kwigishwa indangagaciro n’ikinyabupfura.

Abarangije amahugurwa barimo abagabo 527 n’abagore 108.

Muri bo harimo abo muri Polisi n’abakora mu nzindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RIB, Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) n’abo mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS.

Nubwo Isi yugarijwe n’ibibazo birimo umutekano muke, intambara n’ibindi, abayituye bakenera kubaho mu bwisanzure buzira umutekano muke n’ingaruka ziwushamikiyeho.

Muri iki gihe cy’amahugurwa, bamaze ibyumweru bine bari mu imenyerezamwuga, ndetse banakoze mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024 kandi byabahaye ubumenyi bwisumbuyeho.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yagaragaje ko mu barangije harimo abanyeshuri babiri b’Abanyarwanda bize mu Ishuri rya Polisi ya Singapore rya Home Team Academy.

Yagaragaje ko amahugurwa yatangiye tariki 19 Nzeri 2023, yatangiranye n’abanyeshuri 641 ariko batandatu ntibabasha gusoza bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi n’izindi zatumye badakurikiranye amasomo.

Yemeje ko igihe bamaze bahabwa amasomo cyabahaye ubumenyi buzabafasha kuzuza inshingano za gipolisi.

Yabasabye kurangwa n’ubunyangamugayo ndetse no gukora kinyamwuga nk’uko babitojwe.

Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ko umutekano w'u Rwanda ari nta makemwa

Abapolisi bakora akarasisi

Abakoze akarasisi bari mu matsinda
Abapolisi barenga 635 ni bo basoje amahugurwa
Ubwo basuhuzaga 'Salute'
Ubwo abakoze akarasisi binjiraga mu kibuga
Itsinda ry'abaririmbyi naryo riba riri mu Karasisi
Intambwe ku yindi ku bakobwa basoje amahugurwa mu ishuri rya Polisi
Abapolisi bari mu karasisi banyuze benshi
Abakobwa bari mu barangije amahugurwa

Akarasisi k’abana bato

Abana bato biga mu mashuri abanza bakoze akarasisi karyoheye ijisho
Abana bagaragaje ubuhanga bahawe mu bihe by'ibiruhuko aho bigishwa muri gahunda yo gutegura abapolisi b'ahazaza
Uwari uyoboye akarasisi k'abana bato
Abana barenga 300 bakoze akarasisi
Ingendo z'abana ntizari zirimo gusobanya

Ababyeyi bari bitabiriye

Ababyeyi bareba uko abana babo bakora akarasisi
Ababyeyi bareba uko abana babo bakora akarasisi
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi
Abana bato bihebeye igipolisi
Inshuti n'ababyeyi bari bitabiriye iki gikorwa

Amafoto: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .