Yabigarutseho ubwo yari kumwe na Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, mu kiganiro cyo ku rwego rw’Abakuru b’Ibihugu, cyibanze ku gukoresha neza amahirwe y’ubukungu mu guteza imbere iterambere rirambye.
Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa 29 Werurwe 2026.
Minisitiri Dr. Nsengiyumva yagaragarije abayobozi b’ibyo bihugu bitabiriye iyo nama ko bakwiye kwisuzuma hakarebwa ikiri gukorwa mu kubyaza umusaruro amahirwe bifite.
Ati “Ni gute tumenya ko turi gukorera hamwe ku buryo inzego z’abikorera zacu zishobora gukora ibintu twebwe twabasabye bikorwa? Icya mbere, dukeneye ko ibihugu byacu bikorera hamwe cyane kandi mu bwubahane. Dukeneye gukuraho imbogamizi izo ari zo zose ku bucuruzi.”
Yakomeje agaragaza ko ibi bihugu bidakwiye kunenga abakoloni cyangwa ubucakara ku kuba hakiri imbogamizi mu bijyanye n’ubucuruzi n’imigenderanire hagati ya byo.
Ati “Tugomba kwinenga ubwacu. Ibi birasaba ubushake bwa politiki. Birasaba imiyoborere kuri twe kumenya ko dukwiye kureka abaturage bacu bakagenda muri ibi bihugu bisanzuye. Amafaranga n’igishoro agahererekanywa mu bihugu nta nkomyi kandi abaturage bacu tukabareka bagakorera aho bumva ko bashobora gutanga umusaruro.”
Yerekanye ko u Rwanda rwabashije kubigeraho mu gufasha Abanyafurika kugenda mu Gihugu nta mananiza, aho bakuriweho viza mu rwego rwo kuborohereza kurugenderera no kureba amahirwe y’ishoramari bashobora kuhabona.
Ati “Ikintu cya mbere twakoze ni ugufasha urujya n’uruza rw’abantu aho umunyafurika wese uza i Kigali, uza mu Rwanda kwinjira ari ubuntu. Ntabwo ukeneye viza.”
Yakomeje agaragaza ko icyo basabwa ari ukwitwaza pasiporo zabo aho bashobora kwemererwa amezi atatu ashobora kongerwa nta viza umuntu asabwe yo gutura i Kigali bityo bibafasha kugera ku ntego yo kubona amahirwe y’ishoramari no kuyabyaza umusaruro.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibihugu byose bigize uwo muryango byari bikwiye gukora nk’ibyo u Rwanda rwakoze kuko ari ingenzi cyane.
Ati “Nizeye ko ubutaha ubwo tuzongera guhura bizaba bikorwa mu bihugu byose bigize OACPS. Ndabyizeye kandi ibyo ni ingenzi cyane.”
Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2026, Dr. Nsengiyumva yagaragaje ko kubona uburyo bwo burambye bwo gutera inkunga ibyo uyu muryango ukora, ari ingenzi kugira ngo ukomeze gutera imbere unagira ingaruka nziza mu Isi.
Ati “Mu gihe imiterere y’Isi igenda ihinduka, birumvikana ko n’uburyo bwacu bwo gutera inkunga ibyo dukora bugomba kujyana n’izo mpinduka. U Rwanda rwizera ko OACPS ishobora kurushaho gukomeza gushimangira uruhare rwayo, ntibe gusa urubuga rw’ubufatanye, ahubwo ikaba n’urubuga rworohereza ishoramari kandi rugateza imbere impinduka mu bukungu.”
Yagaragaje ingingo eshatu zuzuzanya zikwiriye ku gushingirwaho mu guteza imbere uyu muryango.
Zirimo gushyira ingufu mu guteza imbere umusaruro uva mu bihugu binyamuryango nk’umusingi wo kwigira k’umuryango mu by’imari no gutera inkunga ibyo ukora.
Yerekanye ko biri mu bizafasha ibihugu mu gutanga imisanzu bisabwa, bigakorerwa igihe ndetse bigakorwa mu buryo burambye ndetse bwuzuye.
Indi ngingo ni ukwagura imishinga no kuyitegura ku buryo yakurura ibigo by’imari cyane cyane, bigakorwa ku rwego rw’akarere, hagamijwe kubona ishoramari ry’igihe kirekire.
Mu gihe ingingo ya gatatu ni uguteza imbere ubufatanye bugamije gukora ishoramari rihuriweho bigizwemo uruhare n’abafatanyabikorwa batandukanye, baba abasanzwe n’abagenda baboneka hagamijwe inyungu ihuriweho, impande zose zigasaranganya inshingano.
OACPS yashinzwe mu 1975. Ihuriza hamwe ibihugu 79 birimo ibya Afurika, Caraïbe na Pasifika.
Ufite intego yo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, iterambere rirambye n’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu binyamuryango by’umwihariko bikagira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi nk’umufatanyabikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!