Ubwo yari mu Nama Nkuru ya Gatandatu y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, yateranye ku wa 22 Werurwe 2026, Amb. Uwihanganye yagaragaje ko ikibazo cy’isuku nke gihangayikishije.
Ati “Turi igihugu cyiza, gisa neza, turubaka, dukora ibintu byiza ariko abantu baza hano kudusura natwe ubwacu, umuntu aguca irunde akakubwira ngo ibintu byose bimeze neza, ariko akantu k’impumuro mbi gaturuka he?”
“Urubyiruko dukwiye kubifataho umwanzuro, mu minsi yashize guverinoma yatangije gahunda nshya za bisi zo gutwara abantu. Turifuza ko bisi zihinduka amahitamo mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange, mwaba mufite n’imodoka zanyu mukazireka mukajya muri bisi.”
Yasobanuye ko urebye imikorere ya za bisi iri gutanga umusaruro mu gukemura ikibazo cy’ingendo rusange ariko hakiri ikibazo cy’umwanda ku bazikoresha.
Ati “Ziri kugenda neza, Abanyarwanda barabikunda ariko habayeho ikibazo gikomeye cyane. Kuva twatangira hafi 70% by’Abanyarwanda bamaze kwiyongeraho...ariko hari ikibazo gikomeye n’ababikurikirana babona. Ikibazo cy’umunuko muri za bisi.”
Yasobanuye ko usanga abantu basa neza na bisi zitunganyijwe neza ariko ugasanga hari abagiyemo basa nabi cyangwa batakarabye bakaba ikibazo kuri bagenzi babo.
Yakomeje ati “Usanga abantu bose wenda barasa neza, abatunganya bisi bayitunganyije neza, ariko hakinjiramo umuntu umwe cyangwa babiri, utakarabye, utanasa neza, bisi yose igahita ihinduka impumuro mbi niba ari ko nabivuga. Ni iki twakora?”
Yongeyeho ati “Ese twakora iki, tujye twihumuriza buri muntu wese ugiye kwinjira muri bisi, tumushyire ku ruhande? Tuzabigenze dute? Ikibazo cy’isuku kirakomeye.”
Amb Uwihanganye yagaragaje ko aheruka kujya i Huye akoresheje bisi ariko umuntu wayigiyemo yanyoye inzoga yabangamiye abagenzi bose bari bayirimo.
Ati “Iyo ugeze Nyabugogo umwuka uhabona na byo ntibiba bimeze neza, ariko mperutse kujya muri bisi ya Horizon kuva Nyabugogo kujya Huye. Bisi irasa neza n’abantu barimo ariko hakwinjiramo abantu kandi abenshi ni urubyiruko (umuntu yanyweye inzoga) muri bugendane amasaha atatu. Twavuye Kigali turinda tugera Huye, ubona abantu bose basa n’abarambiwe.”
Yasabye urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange kugira uruhare mu kurwanya umwanda ku mubiri, aho batuye, aho bakorera n’aho bagenda hose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!