Ibi yabigaragaje ubwo hatangwaga impamyabushobozi ku cyiciro cya mbere cy’abanyeshuri b’urubyiruko bagera kuri 250 bigishijwe umwuga w’ubudozi.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 29 Gicurasi 2025, aho abarangije amasomo y’uyu mwuga bashimiye igihugu cyabahaye aya mahirwe ndetse banashimira abagize uruhare mu myigire yabo.
Aya mahugurwa yatewe inkunga na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bufatanye n’umuryango w’Ubumwe bw’i Burayi (EU), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe terambere, UNDP ndetse n’uruganda DIKAM na C&D zikora imyenda.
Umunyeshuri wahize abandi, Mbabazi Jean Bosco, avuga ko yarangirije kwiga ibaruramari mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, ahagarika akazi yari afite kugira ngo yige uyu mwuga kuko yari yizeye ko uzamuhindurira ubuzima.
Ati "Ndashima cyane Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuko bangiriye icyizere cyo kuntoranya mu bandi bagombaga kuza kwiga iyi myuga. Bambonyemo ubushobozi bwo kubyiga kandi narabyize, narabifashe ikaba ari yo mpamvu nshima na none Leta y’u Rwanda.”
Minisitiri Utumatwishima yashimye imyitwarire y’abize uyu mwuga, abibutsa ko imirimo itaboneka mu byo abantu bize gusa, bityo ko bakwiye gushakira no mu yindi myuga.
Yagize ati “Imirimo myinshi ntabwo iboneka mu byo umuntu yize gusa. Ushobora gukora n’imirimo y’imyuga, ni yo mpamvu muri Minisiteri yꞌUrubyiruko twatekereje uburyo butandukanye bwo kubonera urubyiruko icyo gukora. Mwagiriwe kandi icyizere mu gukora ibintu bikomeye. Aho twabohereje hose mwagaragaje umusaruro n’imyitwarire myiza, ni yo mpamvu hari abo twahaye akazi.”
Aya mahugurwa yatangiwe mu ruganda DIKAM na C&D kuva mu 2024. Aba banyeshuri bose bize mu gihe cy’amezi atandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!