Yabivuze kuri uyu wa 21 Gashyantare 2025, ubwo yari mu muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wabereye muri Lycée de Kigali ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.
Ni umunsi wahawe insanganyamatsiko igira iti “Twige, Tunoze Ikinyarwanda, ururimi ruduhuza.”
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko urubyiruko rukwiye kunoza imyandikire n’imivugire y’Ikinyarwanda kuko mu myaka iri mbere ari rwo ruzajya imbere y’abantu mu mbwirwaruhame zitandukanye, avuga ko bizaba biteye isoni kubona umuyobozi utazi ururimi rwe.
Ati “Usanga mu butumwa mwandikirana hagati yanyu mwandika Ikinyarwanda uko mwiboneye cyangwa uko mushaka. Ibyo bigenda biba akamenyero ugasanga mwabifashe nk’aho ari ukuri kandi mu myaka iri imbere ni mwe muzaba muhagaze hano. Mugomba kugabanya amafiyeri mukandika ururimi rwanyu neza.”
Minisitiri yakomeje avuga ko Umunyarwanda wese akwiriye kumenya kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda, ashimangira ko u Rwanda rufite amahirwe kuko abarurage barwo bavuga ururimi rumwe kandi tukumvikana.
Mukasonga Scholastique usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, yatanze kimwe mu bitabo yanditse cyitwa "Bikira Maliya wa Nili" kigaruka ku mateka y’u Rwanda.
Yavuze ko yacyanditse agendeye ku buzima bw’umuntu kuva avutse kugera agejeje imyaka 70 kandi ko giherekejwe n’amashusho. Gikubiyemo amwe mu mateka y’u Rwanda urubyiruko rukwiye ku menya, bikaba imwe mu mpamvu yagitanze.
Yagize ati “Mu kwandika iki gitabo nibanze ku buzima bw’ikiremwamuntu kuva avutse kugeza agize imyaka 70. Narebye no ku mibanire y’abantu. Nahisemo kugitanga mu bigo by’amashuri kugira ngo abanyeshuri bajye bagisoma kuko gikubiyemo amwe mu mateka y’u Rwanda.”
Umwanditsi w’ibitabo mpuzamahanga Gaël Faye na we yahaye abayobozi b’ibigo by’amashuri igitabo yanditse mu 2016 yise ’Petit Pays’.
Cyanditswe mu Gifaransa no mu Kinyarwanda, ndetse cyatsindiye igihembo cya ’Prix Goncourt’ cyatangiwe mu Bufaransa muri uwo mwaka cyasohotsemo.
Teta Jeanne wiga mu mwaka usoza mu ishami ry’Imibare Ubugenge n’Ubutabire wiga Lycée de Kigali, yemeye ko urubyiruko rimwe na rimwe rukora amakosa mu kwandika no kuvuga Ikinyarwanda kandi atari impamvu z’uko kubikora neza byabananira ahubwo ari imyumvire y’uko ibyo bakora ntacyo bitwaye.
Ati “Usanga tuvanga indimi igihe turi kuganira cyangwa turi kwandikirana ubutumwa kuri telefone, ugasanga hari amagambo twandika mu mpine kandi atari uko kubirambura byatunaniye ahubwo ari uko byatugiyemo. Bigomba gukosoka.”
Ni ku nshuro ya 22 u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire. Uw’uyu mwaka ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, muri TTC De La Salle Byumba.
Ni ibirori byayobowe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.











Amafoto: Habyarimana Raoul
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!