00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Umutoni Sandrine yibukije Abanyarwanda bavukiye muri Centrafrique ko ari intumwa zarwo

Yanditswe na Rachel Muramira
Kuya 3 September 2024 saa 02:14
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yibukije Abanyarwanda baba muri Centrafrique biganjemo urubyiruko rurimo ingimbi n’abangavu bahavukiye ko ari intumwa z’u Rwanda, abasaba kurubera ba ambasaderi beza.

Yabivuze ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri 2024, ubwo yari muri Nobleza Hotel ahahuriye Abanyarwanda bari bagiye gusura no kwiga byinshi ku nkomoko yabo n’amateka yabatatanyije, abagiye muri Centrafrique ari bato bagakurirayo, abandi bakavukirayo.

Ubwo bamwe bafataga umugambi wo kwihuza nk’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, bashyiriweho itorero ryitwa ‘Itorero Isango’ bigiramo byinshi birimo imbyino za Kinyarwanda, indangagaciro zikwiye Umunyarwanda na byinshi bijyanye n’umuco.

Minisitiri Umutoni witabiriye ibi birori, yatangiye ashimira aba Banyarwanda, cyane ko bamwe bari barukandagiyemo bwa mbere, abibutsa ko biteye ishema kuganira na bo ku bw’umurava wo gukunda gakondo yabo.

Ati “Mwebwe mwavukiye muri Repubulika ya Centrafrique kure y’iki gihugu ariko mukaba mudufite ku mutima, muzirikane indangagaciro za nyazo z’igihugu cyacu, birashimishije”.

“Hashize imyaka 30, igihugu cyacu cyari kivogerewe n’itsembabwoko ryakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse rigahitana abasaga miliyoni y’Abanyarwanda. Iryo tsembabwoko ryateguwe bitewe n’ubuyobozi bubi.”

Yakomeje ati “Nyuma ya Jenoside, Abanyarwanda bahisemo kunga ubumwe no kongera kwiyubakira Igihugu kikaba icyitegererezo mu bushobozi bwo gukomeza kwiyubaka no gutera imbere. Rero ni ahanyu ngo mugaragaze uruhare rwanyu.”

Minisitiri Umutoni yashimiye aba Abanyarwanda bafashe urugendo rurerure bazanywe n’urukundo bafitiye igihugu cyabo ndetse, na bo bavuga ko hari byinshi bungutse byabateraga amatsiko ku muco Nyarwanda.

Aba Banyarwanda bahawe ubumenyi burimo gusobanukirwa biruseho imigenzo n’umuco w’Abanyarwanda, kubyina imbyino za Kinyarwanda, kumenya amateka ya mbere na nyuma y’ubukoroni n’uruhare abakiri bato bagize mu kubohora igihugu.

Ubwo yabibutsaga inshingano zabo nk’abana b’u Rwanda batuye mu mahanga, yabasabye kuzirikana ko aribo nkingi y’ahazaza h’igihugu.

Ati “Mureke nsobanure ko urubyiruko rw’u Rwanda, aho ruri hose ari inkingi z’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Mufite inshingano yo kugira uruhare mu kubaka u Rwanda rwiza, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe. Muri intumwa z’igihugu cyacu kandi turabiringiye yaba mu myigire yanyu, mu mirimo yanyu, no mu bikorwa byanyu by’ejo hazaza.”

Ubutumwa bwe yabusoreje ku byiza bitatse u Rwanda bituma ruhururirwa n’amahanga. Ibyo byatumye asaba aba Banyarwanda biganjemo abakiri bato kwirinda ingengabitekerezo mbi yatuma rusubira aho rwavuye cyangwa ikarema urwango rwasenya ubumwe bwabo.

Ati “U Rwanda uyu munsi ni igihugu kibarizwamo umutekano usesuye ndetse n’amahoro asendereye. Rwanya ingengabitekerezo n’amacakubiri kandi ukurikize indangagaciro z’Abanyarwanda bazima zirimo ubumwe, ubutabera, gukunda igihugu n’ubunyangamugayo.”

Ubundi butumwa yabahaye ni uko ibyo babwiwe n’impanuro bahawe bajya kubisangiza abo basizeyo bakanabashishikariza kubishyira mu ngiro.

Wari umunsi w'umunezero ku Banyarwanda batuye muri Centrafrique baje kwiga ku ndangagaciro zarwo
Minisitiri Umutoni Sandrine yaganirije Abanyarwanda batuye muri Centrafrique
Abitabiriye iki gikorwa bigishijwe kubyina imbyino gakondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .