00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yavuze urwibutso asigaranye kuri Rwasa biganye mu mashuri abanza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 September 2019 saa 01:07
Yasuwe :

Ku wa Kane tariki 5 Nzeri 2019 nibwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Nsanzamahoro Denis wamenyekanye nka Rwasa. Uyu musore w’imyaka 43 urupfu rwe rwateye intimba mu bari bamuzi ndetse nabakundaga ibikorwa bye cyane ko yari umwe mu bamamaye muri filime za hano mu Rwanda.

Umwe mu bababajwe n’uru rupfu bikomeye ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Amb. Nduhungirehe mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE yagize ati “Twariganye mu mashuri abanza mu Rugunga, yari yarashyizeho na ‘Whatsapp Group’ y’abo biganye yitwa APE Rugunga. Ni umugabo wagiraga urugwiro, urwenya n’umutima mwiza kandi wakundaga gusabana nabantu.”

Aya magambo asobanura urwibutso Minisitiri Olivier Nduhungirehe afite kuri uyu mukinnyi wa Filime wabaye icyamamare mu Rwanda, watabarutse azize indwara ya Diabete.

Rwasa yakinnye muri filime nyinshi kuva mu 1998 ubwo yinjiraga muri uyu mwuga. Yatangiriye muri filime yitwa 100 Days yakozwe n’umwongereza Jack Hughes, itunganywa na Eric Kabera, ikinirwa ku Kibuye. Mu 2003 yakinnye mu yitwa ’Sometimes in April’ yayobowe na Raoul Peck, wanakoze filime ya Patrice Lumumba.

Nsanzamahoro kandi yakinnye muri filime ’Operation Turquoise’, ’A Walk With A Lion’ yakiniwe muri Kenya na ’Shooting Dogs’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by’umwihariko igaruka ku biciwe muri ETO Kicukiro.

Ariko kandi yikoreye filime ze zinyuranye zirimo n’izamamaye hano mu Rwanda nka filime y’uruhererekane yacaga kuri Televiziyo Rwanda yitwa Sakabaka na Rwasa yanitiriwe.

Yitabye Imana atararushinga, icyakora mu biganiro yagiye agirana n’ibinyamakuru binyuranye yakunze kwemeza ko afite umwana w’umuhungu nubwo atigeze yifuza kumugaragaza.

Minisiteri ya Siporo n’Umuco nayo yifatanyije mu kababaro n’Umuryango mugari wa Sinema Nyarwanda ndetse n’umuryango wa Nsanzamahoro, ivuga ko izirikana uruhare rwe mu guteza imbere sinema nyarwanda.

Rwasa ari kumwe na Minisitiri Olivier Nduhungirehe, aha hari mu gitaramo cya Knowless na Bruce Melodie cyabereye muri Kigali Convention Center cyabaye mu mwaka wa 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages