00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Maréchal Déby ubutumwa bwa Perezida Kagame

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 July 2025 saa 04:04
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yashyikirije Maréchal Mahamat Idris Déby Itno wa Tchad ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame.

Minisitiri Nduhungirehe yageze muri Tchad ku wa 15 Nyakanga 2025. Yaherekejwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Havugiyaremye Aimable.

Ku munsi wa mbere w’uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na mugenzi we Tchad, Dr. Abdoulaye Sabre Fadoul, baganira ku bufatanye bufitiye ibihugu byombi akamaro.

Bigaragara kandi ko intumwa z’u Rwanda zaganiriye na Perezida Déby n’abandi bamufashije kuzakira.

Umubano w’u Rwanda na Tchad umaze igihe kirekire uhagaze neza. Ubwo Perezida Mahamat yajyaga ku butegetsi asimbuye se, Maréchal Idris Déby Itno, wishwe muri Mata 2021, yagaragaje ubushake bwo gukomeza kuwongerera imbaraga.

Muri Werurwe 2022, Perezida na we yaje i Kigali, ashimira Perezida Kagame kuba u Rwanda rwarakomeje kuba hafi Tchad mu bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yagabwagaho ibitero n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram na nyuma y’urupfu rwa Idris Déby.

Perezida Mahamat yatangaje ko Tchad iri kwigira ku Rwanda, cyane ko rwabaye igihugu cy’icyitegererezo bitewe n’uburyo rwashoboye kwikura mu bihe by’icuraburindi mu myaka 31 ishize, rukiyubaka.

Ati “Tchad izunguka byinshi muri iki gihe irimo kwigira ku Rwanda, tunagushimira imiyoborere yawe myiza Nyakubahwa Perezida. Ndifuza kugushimira ku miyoborere yawe myiza ku rwego rwa Afurika yose haba mu mavugurura y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’ayatugejeje ku isoko rusange rya Afurika."

Perezida Kagame yasubije Mahamat ko ibihugu byombi bigomba guhuriza hamwe imbaraga, bigahangana n’ibibazo bibangamiye iterambere.

Ati “Tugomba guhuriza hamwe imbaraga za buri wese tugahangana n’ibyo bibazo twese hamwe dufatanyije. Ni muri urwo rwego niba ubinyemereye nyakubahwa Perezida u Rwanda rwiteguye gufatanya kurushaho na Tchad."

Ibi bihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari, yashyizweho umukono muri Werurwe 2022 ubwo Perezida Déby yari i Kigali.

Minisitiri Abdoulaye (ubanza ibumoso) na bagenzi be bafashije Perezida Déby kwakira intumwa z'u Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yashyikirije Perezida Déby ubutumwa bwa Perezida Kagame
Umubano w'u Rwanda na Tchad umaze imyaka myinshi umeze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages