00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yakiriwe na Perezida wa Koreya y’Epfo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 June 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yakiriwe na Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung mu biganiro byamuhuje n’abaminisitiri bo muri Afurika.

Amb. Nduhungirehe yari kumwe n’abandi ba minisitiri bo muri Afurika bitabiriye inama ihuza abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane muri Afurika na Korea.

Ibiganiro Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae-Myung, yagiranye n’abo ba minisitiri bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika, byibanze ku guteza imbere imikoranire hagati y’impande zombi ndetse no kurebera hamwe amahirwe mashya y’imikoranire.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yatangaje ko Koreya ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu iterambere ry’Igihugu.

Umubano w’u Rwanda na Koreya y’Epfo ni mwiza na cyane ko impande zombi zifitanye imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubucuruzi, ishoramari, uburezi no kubakira ubushobozi abakozi.

Mu kiganiro Amb Nduhungirehe yatanze, yeretse amahanga ko mu Rwanda hari amahirwe y’ishoramari mu nzego zitandukanye zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’urwego rw’ingufu.

Amb. Olivier Nduhungirehe kandi yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algerie, Ahmed Attaf, mu biganiro byibanze ku kurushaho gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu rwego rwa dipolomasi, imikoranire myiza, no guteza imbere umubano mwiza ugamije inyungu zihuriweho.

Muri Koreya y’Epfo kandi, Amb. Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu bahuriye mu mujyi wa Seoul.

Muri ibyo biganiro habayeho kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’u Rwanda, ibyo igihugu gishyizemo imbaraga n’uruhare rw’umusanzu w’Abanyarwanda baba mu mahanga mu kubaka igihugu.

Minisitiri Amb. Nduhungirehe kandi yanabasangije kuri Politiki y’ububanyi n’amahanga u Rwanda rushyize imbere n’imbaraga rukomeje gushyira mu bafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gushyigikira gahunda y’iterambere ry’Igihugu.

Minisitiri Nduhungirehe aramukanya na Perezida wa Koreya y’Amajyepfo
Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung yaganiriye n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga muri Afurika
Amb. Olivier Nduhungirehe kandi yanagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algerie, Ahmed Attaf
Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Algerie, Ahmed Attaf bagirana ibiganiro bitandukanye bigamije gukomeza umubano w'impande zombi
Nduhungirehe yagaragaje ko mu Rwanda hari amahirwe y'ishoramari mu ngeri zirimo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ingufu
Amb Nduhungirehe yanagiranye ibiganiro n'Abanyarwanda baba muri Koreya y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages