00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye uko RDC yabanje gukerensa ibiganiro bya Doha

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 July 2025 saa 09:23
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yahishuye ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwabanje gukerensa ibiganiro byabuhuzaga n’ihuriro AFC/M23 i Doha.

Ibiganiro bya Leta ya RDC na AFC/M23 bibera i Doha byatangiye muri Werurwe 2025 nyuma y’aho Leta ya Qatar ihuje Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC.

Byarakomeje kugeza mu ntangiriro za Kamena 2025 ubwo ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 bwasabaga intumwa z’iri huriro kuva i Doha, nyuma y’aho Leta ya RDC yanze gufungura abantu bari ku rutonde ryatanze.

Mu gikorwa Rwanda Convention 2025 kiri kubera muri Amerika, Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko Leta ya RDC yabanje kohereza i Doha intumwa zidafite ubushobozi bwo kuganira na AFC/M23.

Ati “Ubwa mbere bari bohereje abantu badafite ubushobozi bwo kuganira. Bohereje abantu bafata ‘notes’ ariko nyuma barabikosoye gato, bohereza abantu bafite ububasha bwo kuvugira Guverinoma.”

Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko nyuma y’aho u Rwanda rugiranye na RDC amasezerano tariki ya 27 Kamena 2025, Leta ya Qatar yiyemeje kongerera imbaraga gahunda ya Doha kugira ngo ibiganiro bizitabirwe n’abayobozi bisumbuyeho.

Byitezwe ko noneho, Leta ya RDC izohereza i Doha Minisitiri uyihagararira, AFC/M23 na yo yohereze umuyobozi mukuru.

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Amerika mu gikorwa cya Rwanda Convention 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .