Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’ibihugu byombi ubwo Guverinoma y’u Bubiligi yangaga Ambasaderi wagenwe n’u Rwanda, Vincent Karega, muri Nyakanga 2023.
Ni icyemezo Guverinoma y’u Bubiligi yafashe itakimenyesheje iy’u Rwanda, ahubwo gitangarizwa bwa mbere ku rubuga rw’Abanyarwanda baba i Bruxelles, bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Byatumye mu Mpeshyi ya 2024, u Rwanda na rwo rwanga bucece Ambasaderi wagenwe n’u Bubiligi. Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye radiyo na Televiziyo RTBF ati “Mu rurimi rwa dipolomasi, ibyo byitwa gusubiza.”
U Bubiligi ni cyo gihugu cy’i Burayi cyashishikariye gusaba ibindi bihugu n’inzego mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano, burushinja kugira ingabo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.
Byatumye muri Gashyantare 2025, u Rwanda ruhagarika ubufatanye mu iterambere rwagiranaga n’u Bubiligi, rusobanura ko bwahisemo kubogamira kuri RDC, bushaka kurubuza amahirwe yo kugera ku nkunga z’iterambere zirimo n’izitangwa n’ibigo mpuzamahanga.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko M23 ari umutwe w’Abanye-Congo urwanirira Abanye-Congo bafite umuco wa Kinyarwanda, bahejwe, bakagirirwa nabi muri RDC.
Ati “Biganjemo Abatutsi bisanzeyo bitewe n’abakoloni bafashe icyemezo cyo guca imipaka. Kandi u Bubiligi ni cyo gihugu gifite uruhare runini muri iki kibazo.”
Yasobanuye ko u Rwanda rudafite ingabo muri RDC, ahubwo ko rwashyize ku mupaka ingamba z’ubwirinzi, zikumira ibishobora kuruhungabanya biturutse muri iki gihugu cy’abaturanyi.
Ati “U Rwanda ntiruri gufata ubutaka bwa Congo. Twashyize ingamba z’ubwirinzi ku mupaka zirimo ibikorwa byo gukumira ibyahungabanya ubutaka bwacu. Mu myaka 30, umutwe wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi wabungabunzwe na Leta za Congo zitandukanye, ugaba ibitero bihoraho ku butaka bwacu ufatanyije n’ingabo za Congo.”
Yibukije ko Perezida Félix Tshisekedi wa RDC yavugiye mu ruhame ko azarasa i Kigali, kandi ko nyuma y’urugamba rwabereye i Goma mu mpera za Mutarama 2025, ku mupaka hagaragaye intwaro zagombaga kwifashishwa mu gutera u Rwanda.
Muri iki cyumweru, Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko mu Bubiligi, aho yari yagiye kuganira n’ubuyobozi bw’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU); ufite icyicaro i Bruxelles.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, yatangaje ko ubwo yamenyaga iby’uru ruzinduko, yatumiye Minisitiri Nduhungirehe kugira ngo baganire, amusubiza ko bitashoboka.
Ati “Ubwanjye natumiye mugenzi wanjye wo mu Rwanda kugira ngo duhure muri iki cyumweru, ubwo namenyaga ku munota wa nyuma iby’uruzinduko rwe i Bruxelles. Nababajwe n’uko aya mahirwe atafashwe na mugenzi wanjye, wamenyesheje ko gahunda ye itabimwemerera.”
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye iki kinyamakuru ko kuba umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi utameze neza, ari bwo bwabiteye. Ati “Kuba umubano w’ibihugu byombi utameze neza, byatewe n’u Bubiligi gusa.”
Minisitiri Prévot yatangaje ko nubwo ahandi bitameze neza, u Bubiligi n’u Rwanda bikomeje ubufatanye mu gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaragaza ko azakora ibishoboka kugira ngo bugumeho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!